Andi Makuru

Cristiano yafaashije Portugal kwibikaho UEFA Nations Cup ya 2

Ikipe y’Igihugu ya Portugal y’umupira w’amaguru ifite Cristiano Lonaldo nka kapiteni, yegukanye UEFA Nations League ya 2025 itsinze iya Espagne penaliti 5-3, nyuma yaho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu minota 120.

Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025 mu Budage.

Wari utegerejwe cyane kuko yari amahirwe yandi kuri Cristiano Ronaldo yo kongera guhesha igihugu cye iki gikombe, mu gihe ku rundi ruhande, Lamine Yamal yari ahanzwe amaso cyane ko ari mu bakinnyi batangarirwa kubera ubuhanga bwe mu kibuga n’ukuntu akiri muto dore ko afite imyaka 17.

Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi asatirana. Ku munota wa 20, Yamal yahinduye umupira imbere y’izamu, ab’inyuma ba Portugal bananirwa kuwukuraho usanga Martín Zubimendi afungura amazamu.

Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota itanu gusa, Nuno Mendes yahise yishyura igitego ku munota wa 26, ku ishoti rikomeye yateye.

Mu minota 35, umukino wakomeje gushyuha no kuryoha. Ku munota 41, Pedri yavanye umupira mu kibuga hagati azamuka yihuta, awucomekera Mikel Oyarzabal atsinda igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye Espagne yatsinze Portugal ibitego 2-1.

Portugal yatangiranye igice cya kabiri imbaraga, ndetse ku munota wa 48 Bruno Fernandes yishyuye igitego cya kabiri ariko umusifuzi avuga ko Ruben Neves wamuhaye umupira yaraririye.

Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye ubona ko Espagne iri kurushwa cyane. Ku munota wa 60, Nuno Mendes yazamukanye umupira neza awuhindura imbere y’izamu, myugariro wa Espagne awukoraho usanga Cristiano Ronaldo yishyura igitego cya kabiri.

Mu minota 70, Espagne yagerageje gusatira ishaka igitego cya gatatu ariko abakinnyi bayo b’imbere ntibahuze neza.

Ku munota wa 82, Isco yateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga ashaka gutungura umunyezamu Diogo Costa abyitwaramo neza umupira awushyira muri koruneri.

Iminota 90 isanzwe y’umukino, yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 bityo hashyirwaho 30 y’inyongera.

Iyi minota ntacyo yahinduye, amakipe yombi yakomeje kunganya ibitego 2-2 bityo hitabazwa penaliti.

Portugal yazitwayemo neza cyane izitsinda zose uko ari eshanu, mu gihe Álvaro Morata yahushije iya kane ya Espagne, Rúben Neves atsinda iya nyuma ya Portugal yegukana intsinzi.

Muri rusange, umukino warangiye Portugal yatsinze Espagne penaliti 5-3 nyuma yo kunganya iminota ibitego 2-2 mu minota 120.

Ni ku nshuro ya kabiri, Portugal itwaye iki gikombe kuko yegukanye icya mbere cy’iri rushanwa mu 2019.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button