Andi Makuru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yabeshyuje Tchisekedi wigize umwere imbere ya EU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, akwiriye kwemera ko ari we ufite mu ntoki ububasha bwo kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda, aho kwigira nyoni nyinshi.

Ni ingingo Minisitiri Nduhungirehe yagarutseho kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025, asubiza ibyatangajwe na Perezida Tshisekedi, mu ijambo yavugiye i Bruxelles mu nama izwi nka ‘Global Gateway Forum 2025’.

Iyi nama igamije kongera imikorananire hagati y’ibihugu hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije Isi yanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Mu ijambo yavugiye muri iyi nama, Tshisekedi yongeye kwibasira u Rwanda na Perezida Kagame agaragaza ko aribo ntandaro y’ikibazo cy’umwuka mubi.

Tshisekedi yatangaje ko igihugu cye gifitanye umubano mubi n’u Rwanda na Uganda, kandi nta na rimwe yigeze agaragaza imyitwarire y’ubushotoranyi kuri ibi bihugu byombi.

Yavuze ko we na Perezida Paul Kagame ari bo bafite ububasha bwo gutuma ibintu bitarushaho kuzamba hagati y’ibihugu byombi.

Tshisekedi yabwiye abari muri iyi nama ko Perezida Kagame yanze kwitabira inama y’i Luanda, kandi yaratangaga icyizere mu kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na RDC.

Ibyatangajwe na Tshisekedi muri iyi nama byafashwe nko kwigira nyoni nyinshi, kuko nk’inama y’i Luanda avuga, Perezida Kagame ntiyayitabiriye kuko intumwa za RDC zari zanze ingingo yo kuganira na M23, kandi yari mu zubakiyeho amasezerano.

Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko yahagaritse kujya muri iyi nama kuko yabonaga harimo imyitwarire itaboneye ya RDC.

Ati “Abaminisitiri baraganiriye, maze hashize umwanya uwa Congo aragenda yitaba telefone, ariko agarutse aravuga ati ‘ibyo twavuze byose simbyemeye. Kuba abaminisitiri batari bumvikanye, birumvikana ko hari ibitari byagiye mu buryo. Kumva ko tugomba gusinya byanze bikunze, numvaga ko ari ibintu by’ubwana.”

Nduhungirehe yatamaje Tshisekedi

Iri jambo rya Tshisekedi ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, ari naho Minisitiri Nduhungirehe yahereye yandika ubutumwa bugaruka ku byo uyu mukuru w’igihugu yatangaje.

Nduhungirehe yagaragaje ko umuntu wenyine ufite urufunguzo rwo kugira icyo akora amazi atararenga inkombe ari Tshisekedi.

Ati “Oya, uri kwibeshya cyane. Umuntu wenyine Ushobora guhagarika ko ibintu birushaho gufata indi ntera ni Perezida Tshisekedi, we wenyine. Yabikora binyuze mu guhagarika imyitwarire ye y’ubushotoranyi, by’umwihariko imbwirwaruhame zo gutera u Rwanda no kurasa Kigali, ubwo twirengagije ibitutsi bye kuri Perezida Kagame.”

Yavuze ko ikindi Tshisekedi akwiriye gukora mu kwirinda ko ibintu birushaho kuba bibi ari uguhagarika gukorana na FDLR.

Ati “Ibyo yabikora binyuze mu guhagarika gufasha FDLR yakoze Jenoside, kuyirukana mu ngabo ze no kuyica intege nk’uko bigenwa n’amasezerano y’amahoro ya Washington. Yabikora binyuze mu kwambura intwaro abarwanyi ba Wazalendo yaremye, abaha intwaro ndetse abatera inkunga. Ni umutwe ubu uyoboye ibikorwa by’imvugo z’urwango no kwica Abanye-Congo b’Abatutsi.”

“Yabikora kandi binyuze mu guhagarika kwitabaza ingabo z’Abarundi n’abacanshuro, ejo bari abo muri Romania, uyu munsi ni abo muri Colombia, ibintu bihabanye n’umwanzuro wa OAU wo mu 1977, n’ahame ya Loni yo mu 1989. Yabikora kandi binyuze mu guhagarika ibitero bya buri Munsi by’indege z’intambara na drone mu Burasirazuba bwa RDC, byibasira ahatuye Abanyamulenge n’ibindi bice bituwe cyane.”

Ikindi Nduhungirehe yagaragaje Tshisekedi akwiriye guhagarika ni “gukina urwenya rwa politike rurimo no gukoresha nabi urubuga aba yahawe mu bijyanye n’inama z’ubufatanye mu by’ubukungu, zirimo na Global Gateway Forum, mu gukwirakwiza ibinyoma ku mukuru w’igihugu, mbere yo kwigira inzirakarengane y’ikibaje ubwe yateje.”

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button