Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda yatabaje Kagame nk’uwagira uruhare mu kuvuganira Sudani

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda HE Amb Khalid Musa Daffala Musa yatangaje ko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kumva uburemere bw’intamabara ikomeje kubera muri sudani kuko rwanyuze mu mateka ya jenoside kandi n’ubwicanyi bukorwa n’umutwe wa Rapid Support Force bukaba bwibasira ubwoko aho abawugize bafite ingengabitekerezo yuko abarabu baruta andi moko yirabura bityo abirabura bo muri sudani bakaba ari nk’abacakara batagize icyo bamaze. Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere ubwo yahaga itangazamakuru ishusho y’uko intambara ikomeje kuyogoza Sudani ihagaze kugeza ubu, anasaba umukuru w’igihugu w’u Rwanda gukoresha ubunararibonye n’ijambo asanganwe mu mahanga akavuganira Sudani agamije gushaka icyagarura .amahoro.
Iyi ntambara yatangijwe numutwe wa Rapid Support Forces uyobowe na Gen Dagalo bita Hemedti, kuva muri mata 2023, imaze gutuma abarenga miliyoni 14 baba impunzi imbere mugihugu, imfu nyinshi n’inkomere byiganje mu bice bya Darfur n’ahandi habarizwa ibirombe bya zahabu kugeza ubu isarurwa nuyu mutwe kurugero rwa 50%.
Ubutegetsi bwa Sudani buramagana abacancuro baje gufasha RSF baturutse mubihugu bigera akuri 17, ndetse bamwe barafashwe kandi ibyangombwa byabo bishyikirizwa akanama kumutekano ka Loni ariko umuryango mpuzamahanga ukomeje kugenda biguru ntege mu gufatira ibihano uyu mutwe uterwa inkunga nibihugu nka United Arab Emirates, Libye, Somaliland nibindi.
Editorial



