Bukavu: Burugumesitiri washyizweho na AFC/M23 yarusimbutse

Umuyobozi wa Komine Kadutu witwa Byamungo Kazimiri yarusimbutse ubwo aho yarimo aremesha inama haturikiye igisasu cya gerenade.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena, 2025 muri stade de Funu muri Komine ya Kadutu mu mujyi wa Bukavu, ahagana saa tanu z’amanywa (11h00 a.m) haturikiye igisasu mu nama yari iyobowe na Bourgmestre washyizweho na M23/AFC.
Abayobozi bari mu nama babashije kuhava ari bazima, umunyamakuru Steve Wembi avuga ko abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyepfo iyobowe na M23/AFC bavuga ko kiriya gitero cyakozwe n’agatsiko “k’abagizi ba nabi” bashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi bikinze mu mutaka wa Wazalendo.
Ku rundi ruhande uwahoze ayoboye Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean Jacques Purusi wafashe iy’ubuhungiro yavuze ko kiriya gitero cyakozwe na M23.
Inyeshyamba za M23/AFC zafashe Bukavu muri Gashyantare 2025 nyuma yo gufata umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umujyi wa Bukavu wakunze kugaragaramo imitwe ya Wazalendo ishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi, ndetse si ubwa mbere igitero nk’iki cya gerenade kibaye ahantu hari kubera inama.
Ntihamenyekanye umubare w’abantu baguye muri kiriya gitero, n’abagikoze ntibarabyigamba.
