Uncategorized

Gicumbi: Umubyeyi n’umwana batwikiwe mu nzu hakoreshejwe peteroli

Mu murenge wa Mutete, akarere ka Gicumbi, haravugwa inkuru y’agahinda y’umubyeyi n’umwana we batwikiwe mu nzu hakoreshejwe peteroli cyangwa esansi. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abakorewe ubugizi bwa nabi bajyanwe mu bitaro, mugihe hakomeje gukorwa iperereza ngo ababigizemo bafatwe, babiryozwe.

Nzabonimpa Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yavuze ko ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa gatanu, ku wa 9 Ukwakira (10) 2025, ubwo umubyeyi witwa Christella Buntu yakomangirwaga n’umuntu bikekwa ko ari we wamuciyeho mu idirishya ibintu bisa na peteroli cyangwa esansi, ndetse akabikurikiza n’umuriro.

Aganira n’Isango Star ku murongo wa Telefoni, yagize ati: “Uwo wacishije peteroli cyangwa essance mu idirishya ashobora kuba yayikurikije urumuri rwaka. Ku bw’amahirwe, icyo dushima ni uko uwo mubyeyi ndetse n’umwana batahaburiye ubuzima. Ubu rero iperereza riri gukorwa, biri gukurikiranwa ku buryo twizeye kubona igisubizo kuko yaba umubyeyi, abaturanyi…ntabwo twabura amakuru. Hari n’ayatangiye kugaragara umuntu atavugira hano ariko ari butuganishe mu kumenya ababigizemo uruhare.”

Yavuze ko abagizweho iingaruka n’uru rugomo bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kajevuba giherereye mu karere ka Rulindo, aho bari guhabwa ubuvuzi.

Isango

Inkuru bijyanye

Back to top button