Andi Makuru

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ‘Norrsken Kigali House’

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ‘Norrsken Kigali House’, Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba ry’Ikigo cyo muri Suède, Norrsken gisanzwe gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo mu 2023, mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ahasanzwe hakorera, ‘Norrsken Kigali House’.

Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paul, Umuyobozi Mukuru wa Norrsken uri no mu bayishinze, Niklas Adalberth ndetse n’Umuyobozi wa Norrsken Kigali House, Pascal Murasira.

Norrsken Kigali House yatangiye imirimo mu 2021, aho kugeza kuri ubu ikorerwamo na barwayimezamirimo mu by’ikoranabuhanga 1200 biganjemo urubyiruko. Mu gihe cy’imyaka ibiri imaze kwinjiza miliyoni 45$.

Umuhango wo gutaha iki cyicaro cya Norrsken wahuriranye n’igikorwa cyiswe ‘Norrsken Africa Week 2023’ kigamije guhuriza hamwe abashoramari bo hirya no hino ku Isi kugira ngo barekwe amahirwe y’ubucuruzi ari ku Mugabane wa Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pascal Murasira yavuze ko iki kigo ayoboye cyafashije ba rwiyemezamirimo mu buryo butandukanye.

Ati “Hano muri Norrsken twabonye uburyo butatu bwo gufasha aba barwiyemezamirimo, uburyo bwa mbere ni ubujyanye n’ibikorwaremezo nk’iyi nyubako turimo uyu munsi. Icya kabiri ni amahirwe yo kubafasha guhura n’abantu, tekereza waravukiye mu cyaro udafite so wanyu Cyangwa nyoko wanyu udafite abantu benshi baziranye, biba bikomeye kubona amafaranga ukoresha ishoramari rya mbere ryo gutangiriraho kugira ngo ubucuruzi bwawe buve mu cyiciro cy’igitekerezo bushyirwe mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko kugeza uyu Norrsken House Kigali ifasha ba rwiyemezamirimo bato guhura n’abashoramari bavuye hirya no hino kugira ngo bashore amafaranga mu mishinga yabo.

Mu myubakire ya Norrsken Kigali House, yagennye ahantu abayikoreramo baba bafite ibiro, aho bashobora kwakirira abashyitsi babo haba mu nyubako cyangwa mu busitani buteye amabengeza bwatewemo.

Nk’ikigo gikora imishinga y’ikoranabuhanga, umwihariko wacyo ni uko ibikoresho byayo byinshi biryifashisha kuva ku gufungura umuryango ukwinjiza mu nyubako kugera kuri internet yihuta yorohereza abayikoresha kureba ibigezweho.

Inyubako zayo zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije, kuva ku bikoresho byifashishijwe mu kuyivugurura kugera ku bisenge byayo bizengurukijwe imirasire y’izuba.

Umuyobozi Mukuru wa Norrsken uri no mu bayishinze, Niklas Adalberth yashimye Perezida Kagame na Leta y’u Rwanda yatumye bishoboka ko iki kigo gitangiza ibikorwa byacyo mu Rwanda.

Yasabye abagikoreramo kubyaza umusaruro amahirwe babonye kugira ngo bagure bikorwa byabo.

Ishoramari ryose rya Norrsken mu Rwanda ubariyemo n’inyubako zayo ringana na miliyoni 20$, akabakaba miliyari 20 Frw. Muri Afurika hose, iki kigo giteganya gushora agera kuri miliyoni 250$, agera kuri miliyari 250 Frw.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari impamvu nyinshi zikwiriye gutuma abashoramari babona Afurika nk’ahantu heza ho gushora amafaranga kuko ibyo ibindi bice by’Isi bifite nayo ibifite ndetse ikagira n’akarusho.

Ati “Ntabwo nigeze numva impamvu hakwiriye kubaho ahantu hamwe, aho buri kintu cyose gishobora guteshwa agaciro cyangwa ntigihabwe agaciro gikwiriye ku bashoramari bakwiriye kuba bafite ibyo bintu mu mitwe yabo ko Afurika ifite ibintu byose n’ahandi bafite ndetse yo ikagira akarusho, ariko iyo bigeze ku bantu ntekereza ko dukwiriye kumva ko tureshya n’abandi bantu bose bo ku Isi. Ariko hari undi mutungo urenze abantu dushobora kubyaza umusaruro, tugatera imbere, hagamijwe iterambere ryacu ndetse n’iry’abandi ku Isi.”

Yakomeje avuga ko “Abashoramari bakeneye kutabona Afurika nk’ahantu gusa hari isoko rinini nubwo ariko bimeze, ahubwo bakayibona nk’ahantu hari abantu na sosiyete ifite amahirwe menshi ko izagera ku rwego rw’ibiri ahandi ku Isi ndetse ikanarurenga. Abashora imari bakwiriye guha agaciro ibyo bintu.”

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari abajijwe na Niklas Adalberth impamvu abashoramari bakwiriye kubona Afurika nk’ahantu ho gushora imari.

Iki kigo cyatangijwe i Kigali kubera icyizere uyu mujyi ufitiwe mu rugendo rwo kuba igicumbi kibarizwamo ikoranabuhanga rigezweho ku Mugabane wa Afurika.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bya Norrsken Kigali House kuri ubu hatangiye umushinga wo kubaka inyubako nshya.

Iyi nzu biteganyijwe ko izuzura itwaye miliyari 7 Frw, izaba yubatse mu buryo burengera ibidukikije cyane ko izaba itwikirijwe n’ibyatsi n’indabo ku kigero cya 30%.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

  1. Oh my goodness! Awesome article dude! Many thanks, However I am
    going through troubles with your RSS. I don’t know why I can’t join it.
    Is there anybody getting similar RSS issues? Anyone that knows the
    solution can you kindly respond? Thanx!!

  2. The mean BMI before NAC pre BMI was 22 free samples of priligy The relative ratios of UGT1A8 ОІ actin protein expression are from three independent experiments and their expression relative to the wild type UGT1A8 173Ala 277Cys are indicated below each lane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button