Kamonyi: umwana w’umukobwa yivuganye undi wumuhungu amuteye icyuma
Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 wo mu Karere ka Kamonyi, yapfiriye ku Kigo Nderabuzima cya Remera Rukoma, nyuma yo guterwa icyuma mu gatuza na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 14 ubwo barimo barwana.
Byabaye mu masaha ya saa moya z’ijoro ku 31 Kanama 2025, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye, mu Mudugudu wa Rubare, aho abo bana babiri bashyamiranye, nyuma uwatewe icyuma akajyanwa kwa muganga akaza kuba ari naho apfira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko uyu mwana watewe icyuma yahise ajyanwa kwa muganga ariko ahita apfirayo.
Ati ‘‘Nyuma y’ayo mahano, uwatewe icyuma yahise yihutanwa ku Kigo Nderabuzima cya Remera Rukoma, ariko ahita apfa, naho ucyekwaho kwica undi mwana we afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Rukoma, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana.’’
CIP Kamanzi yakomeje yibutsa abaturage kwirinda urugomo, anasaba by’umwihariko ababyeyi gukomeza kwigisha abana indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bigisha abana umuco w’ubworoherane mu muryango no mu baturanyi.
Igihe.com