Minisitiri w’ubutegetsi wa UK yaje mu Rwanda gusinya amasezerano ku bimukira
James Cleverly ni Minisitiri wa gatatu w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza ugeze mu Rwanda.
Ba minisitiri 3 b’ubutegetsi bw’igihugu — abimukira 0 ku bijyanye n’amanota.
Priti Patel, wazanye iki gitekerezo, yakoze urwo rugendo.
Ni ko byagenze no kuri Suella Braverman.
Hari muri Mata (4) mu mwaka ushize ubwo Priti Patel yerekezaga mu Rwanda gusobanura ko Ubwongereza bucyeneye igikoresho gishya cyo kugabanya abimukira banyuranyije n’amategeko: igitekerezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ariko dore ngaha tugeze mu kwezi kwa nyuma kw’umwaka wa 2023 kandi iyo gahunda ntiratangira, nubwo indege nyinshi zirimo abanyapolitiki zo zahagiye.
Kuri iyi nshuro iyi gahunda ni ikaramu n’urupapuro – amasezerano hagati y’ibihugu bibiri byemewe ku rwego mpuzamahanga.
Ni ko kugerageza kwa vuba aha kubayeho kwo gusunika iki gitekerezo kikagera ahantu mu by’ukuri cyashyirwa mu ngiro, kigakwepa inzitizi zo mu nkiko cyagiye gihura na zo.
Reka turebe niba hari icyo bizageraho kiruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyageragejwe.
Intero ya guverinoma ni uko ibibazo bikomeye bisaba ibisubizo bishya.
Gukomeza gukora ibintu bimwe bituma habaho gukomeza kugera ku musaruro umwe: benshi bambuka mu mato matoya, mu gihe isezerano ari uguhagarika amato.
Ariko umubare w’abantu u Rwanda rushobora kuba rwazigera rwakira, niba bizigera bibaho, ushobora kuzaba ari muto.
Kandi ntibiramenyekana ikigero cyo guca intege abandi kizaturuka kuri uko koherezwa mu Rwanda.
Ni gahunda dukwiye kugerageza, ni ko abaminisitiri bavuga. Ni uguta igihe, ni ko Labour – ishyaka rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi – ivuga.
Umwe mu bo ku rwego rwo hejuru muri Labour umaze igihe yegeranya imibare yanyoherereje ubutumwa kuri telefone ati:
“Umwaka umwe, amezi atanu n’iminsi 20 birashize kuva hafi neza neza igihe indege ya mbere y’abasaba ubuhungiro yari yitezwe bwa mbere kwerekeza mu Rwanda, nyuma ikaburizwamo ku munota wa nyuma.
“Kuva icyo gihe, abandi bimukira 63,852 bambutse [umuhora wa] Channel mu mato matoya.”
Ariko ni ikibazo Labour ishobora kuzaragwa vuba aha niba itsinze amatora.
Kandi abo muri leta bafata ko barimo gukora ikintu cyose Labour irimo gutanga nk’igitekerezo cy’icyo yo yakora ndetse ko barimo no kukirenza.
Ubu dutegereje ingingo ku ngingo y’ibiri ku rupapuro, mu masezerano.
James Cleverly azihutira kugaruka mu rugo mu masaha arindwi cyangwa umunani nyuma yo kugera mu Rwanda — ndetse ku wa gatatu yitezwe mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite gusobanura itegeko rishya riteganyijwe rijyanye n’ayo masezerano.
Ashobora kugira icyo ageraho? Azagira icyo ageraho? Kandi ryari?
Ibyo ni ibibazo bitatu by’ingenzi by’izingiro ry’ibi.
BBC
I discovered your blog site on google and check a few of your early posts. Continue to keep up the very good operate. I just additional up your RSS feed to my MSN News Reader. Seeking forward to reading more from you later on!…
Sweet internet site, super style and design, rattling clean and use friendly.
It¦s really a nice and useful piece of info. I¦m happy that you simply shared this useful information with us. Please stay us informed like this. Thanks for sharing.