' Gaza: Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel – Ahabona
Andi Makuru

Gaza: Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe mu gitero cy’ingabo za Israel bari ku bitaro bya Al-Shifa muri Gaza, nk’uko icyo gitangazamakuru kibivuga.

Abanyamakuru Anas al-Sharif na Mohammed Qreiqeh, hamwe n’abafata amashusho (cameramen) Ibrahim Zaher, Mohammed Noufal na Moamen Aliwa bari bari mu ihema ry’abanyamakuru ku irembo ry’ibi bitaro ubwo ryaraswagaho, nk’uko Al Jazeera ibivuga.

“Ubu bwicanyi bugambiriwe” bwabaye ku cyumweru bwari “ikindi gitero cy’ubugome cyateguwe ku bwisanzure bw’itangazamakuru”, ni ko Al Jazeera yavuze mu itangazo.

Nyuma gato y’icyo gitero, igisirikare cya Israel (IDF) cyemeje ko cyarashe kigamije Anas al-Sharif kivuga ko “yakoze nk’umukuru w’ishami ry’iterabwoba rya Hamas”.

Abantu barindwi bose hamwe ni bo baguye muri icyo gitero nk’uko Al Jazeera ibivuga. Mbere yari yabanje kuvuga ko abakozi bayo bane ari bo bishwe, nyuma y’amasaha ivuga ko ari batanu.

Mohamed Moawad, umuyobozi w’amakuru w’iki kinyamakuru, yabwiye BBC News ko Anas al-Sharif ari umunyamakuru wari “ijwi ryonyine” rituma isi imenya ibirimo kubera muri Gaza.

Muri iyi ntambara, Israel ntabwo yigeze yemerera abanyamakuru bo mu mahanga kugera muri Gaza ngo bakore bisanzuye. Bityo ibinyamakuru byinshi bitangaza amakuru bikesha abanyamakuru basanzwe babayo.

Moawad yabwiye BBC News ati: “Barashwe bari mu ihema ryabo, ntabwo bari bari gutara amakuru ku rugamba.

“Ukuri ni uko Israel ishaka gucecekesha amakuru y’ikinyamakuru icyo ari cyo cyose akorwa n’abari imbere muri Gaza”.

Yongeraho ati: “Iki ni ikintu ntigeze mbona muri iki gihe gishya cy’amateka”.

Anas Al-Sharif wari ufite imyaka 28, bisa n’aho hari ibyo yatangaje ku rubuga X mbere y’uko araswa, aburira ibitero bishya byo mu kirere bya Israel muri Gaza.

Nyuma y’icyo gitero ku banyamakuru, mu mashusho ateye ubwoba BBC yabashije kugenzura ikayemeza, abagabo baboneka baterura imirambo y’abari bamaze kwicwa.

Bamwe bavugaga cyane izina rya Qreiqeh, umugabo wambaye ‘gilet’ y’abanyamakuru yumvikana avuga ko umwe mu mirambo ari uwa al-Sharif.

Mu itangazo, IDF yashinje Anas al-Sharif kwigira nk’umunyamakuru, ivuga ko “afite uruhare mu bitero bya rokete ku basivile ba Israel n’abasirikare ba IDF”.

Ebrahim Hajjaj/ Reuters

IDF ivuga ko mbere yari “yarerekanye amakuru y’ubutasi” yemeza ibikorwa bya gisirikare bya al-Sharif, birimo “urutonde rw’amahugurwa y’iterabwoba”.

Mu kwezi gushize, Al Jazeera Media Network – hamwe na ONU na Komite Mpuzamahanga yo kurengera abanyamakuru (CPJ) – basohoye amatangazo atandukanye bavuga ko ubuzima bwa al-Sharif buri mu kaga kandi ko akwiye kurindwa.

Jodie Ginsberg, umukuru wa CPJ, yabwiye BBC ko abategetsi ba Israel bananiwe kwerekana ibimenyetso ko abanyamakuru bishwe ari abaterabwoba.

Jodie ati: “Ibi ni ibintu twagiye tubona kuri Israel – si muri iyi ntambara gusa, no mu myaka za mirongo yabanje – aho umunyamakuru nyawe yicwa n’ingabo za Israel maze Israel ikavuga ko yari umuterabwoba, ariko bakagaragaza ibimenyetso bicye cyane bibihamya.”

Ubu ntabwo ari ubwa mbere IDF yishe abanyamakuru ba Al Jazeera muri Gaza, ikavuga ko bakorana na Hamas.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button