Muyumbu: Babiri barashwe bari kurwanya Polisi

Abagabo babiri bari bakurikiranyweho kwica abazamu barindaga ububiko bw’inzoga mu Karere ka Rwamagana, barashwe ubwo bari basingiriye Abapolisi, bagashaka kubanigisha amapingu.
Aba bagabo barashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ubwo barwanyaga inzego z’umutekano. Bari bagiye kwerekana bimwe mu bikoresho bibye n’ibyo bakoresheje bica abo bazamu.
Byabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu mu Kagali ka Nyarukombe mu Mudugudu wa Marembo.
Mu mpera za Nyakanga, abo bagabo bashinjwa ko ari bo bagize uruhare mu kwica Mudaheranwa Venuste na Bizimana Mark, bombi bari abazamu b’ububiko bw’inzoga.
Bivugwa ko bagiye ku bubiko bw’aho Mudaheranwa na Bizimana bacungaga umutekano, bakabica bakoresheje imigozi n’ibyuma, barangiza bagatwara bimwe mu bikoresho byari biri muri ubwo bubiko.
Ubwo bwicanyi bwabereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, Akagali ka Nyarukombe mu Mudugudu wa Marembo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasurazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemereye IGIHE ko abo bakekwagaho ubwicanyi, barashwe bari kurwanya inzego z’umutekano.
Ati “Abo bagabo bombi byagaragaye ko bagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’ubujura buheruka gukorerwa ku Muyumbu. Ubwo bari bagiye kugaragaza aho bahishe amakaziye 300 y’ibinyobwa bya Bralirwa n’imashini ya EBM bajyanye, barashwe bashaka kunigisha amapingu abapolisi bari babarinze.”
Igihe