Intumwa ya Perezida Yoweli K Museveni yagejeje ubutumwa bwe kuri Paul Kagame
Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare, Intumwa yihariye ya Perezida Museveni yamugejejeho ubutumwa bw’uyu mukuru w’igihugu cya Uganda.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yakiriye Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Ayebare mu Biro bye Village kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Mutarama 2022.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ni yo yatangaje amakuru yo guhura kw’aba bombi.
Ubutumwa bwayo bugira buti “Perezida Kagame uyu munsi yakiriye Ambasaderi Ayebare wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Yoweri Museveni.’’
H.E President Paul Kagame today received Amb @adoniaayebare who delivered a message from H.E President Yoweri Museveni pic.twitter.com/ugAo19LO20
— Ministry of Foreign Affairs & Int’l Cooperation (@RwandaMFA) January 17, 2022
Nta makuru arambuye yigeze atangazwa ku bikubiye muri ubwo butumwa Perezida Museveni yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Abasesenguzi muri Politiki ndetse n’abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na Uganda bafashe iyi ntambwe nk’ikimenyetso cyerekana ubushake bwo kuwunagura cyane ko umaze igihe urimo agatotsi.
Ambasaderi Ayebare yoherejwe i Kigali mu gihe hakiri agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda.
Kuva mu myaka isaga ine ishize, Uganda yashyize imbaraga mu bikorwa byo gutoteza Abanyarwanda babayo barimo abakorerayo ubushabitsi, abatuyeyo byemewe n’amategeko n’abajyayo gusura imiryango yabo.
Mu 2017 ni bwo batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo. Inzego zishinzwe umutekano by’umwihariko urw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda, CMI, zafashe Abanyarwanda zibashinja ubutasi.
Muri bo bamwe bakorewe iyicarubozo, nyuma yo gusabwa kwiyunga n’Imitwe y’Iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
– Ambasaderi Ayebare yaherukaga i Kigali mu myaka ibiri ishize
Ambasaderi Adonia Ayebare usanzwe ari Intumwa ihoraho ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye i New York yaherukaga kwakirwa na Perezida Kagame ku wa 29 Ukuboza 2019. Icyo gihe na bwo yamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Museveni.
Icyo gihe Ambasaderi Ayebare yari yahawe ubutumwa bugaruka ku mubano w’ibihugu byombi.
Kuva ubwo nta ntambwe ifatika iraterwa mu gukemura icyo kibazo kuko ibiganiro byose byakozwe nta musaruro byagezeho.
U Rwanda rushinja Uganda ko ifunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije amategeko, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagahohoterwa nyuma bakajugunwa ku mipaka bagizwe intere.
Harimo kandi kuba Uganda ibangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda ndetse igafasha n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo irimo RNC, FDLR n’indi.
Ku rundi ruhande, rwagaragarije Uganda ko nta mutwe n’umwe rwigeze rushyigikira ugamije guhungabanya umutekano wa Uganda, kandi nta muturage wa Uganda ufungiwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo ko ikwiye kugira ubushake nayo ikabigenza gutyo.
U Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro byagiye biba birimo abakuru b’ibihugu nta musaruro byatanze.
Kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda basaga 50 birukanywe na Uganda, bajugunywa ku mipaka itandukanye ihuza ibihugu byombi.
source:Igihe
 
				 
					



vital pharma 24: Potenzmittel ohne ärztliches Rezept – Kamagra Wirkung und Nebenwirkungen
https://mannvital.shop/# Sildenafil uten resept
Mann Vital: MannVital – ereksjonspiller på nett
nettapotek for menn: Sildenafil tabletter pris – billig Viagra Norge
http://vitahomme.com/# Vita Homme
http://farmaciavivait.com/# Spedra prezzo basso Italia
Sildenafil générique: Sildenafil générique – Kamagra pas cher France
farmacia viva: differenza tra Spedra e Viagra – farmacia viva
VitaHomme: Sildenafil générique – Kamagra livraison rapide en France
Spedra prezzo basso Italia: Spedra prezzo basso Italia – comprare medicinali online legali
FarmaciaViva: acquistare Spedra online – comprare medicinali online legali
Kamagra sans ordonnance: Kamagra oral jelly France – Kamagra pas cher France
comprare medicinali online legali: pillole per disfunzione erettile – farmacia viva
farmacia viva: acquistare Spedra online – Spedra
vital pharma 24: Kamagra online kaufen – vital pharma 24
pillole per disfunzione erettile: farmacia viva – Spedra
diskrete Lieferung per DHL: Kamagra Wirkung und Nebenwirkungen – Kamagra Oral Jelly Deutschland
https://vitalpharma24.shop/# Kamagra Wirkung und Nebenwirkungen
differenza tra Spedra e Viagra: comprare medicinali online legali – differenza tra Spedra e Viagra
FarmaciaViva: FarmaciaViva – pillole per disfunzione erettile
billig Viagra Norge: MannVital – nettapotek for menn
Spedra prezzo basso Italia: farmacia viva – farmacia viva