Andi Makuru

Perezida yakoze impinduka mu buyobozi bw’ibiro bye, mu mujyi wa Kigali na RBA

Perezida Kagame yakoze impinduka mu nzego zitandukanye ahereye ku buyobozi bw’Ibiro bye aho Uwineza Valens yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, yungirijwe na Juliana Kangeli Muganza.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’uRwanda, cyane cyane mu ngingo iya 111 n’iya 112, ashingiye kandi ku biteganywa n’itegeko No 14/2023 ryo ku wa 23/03/2023 rigena imitunganyirize n’imikorere by’intara, cyane cyane mu ngingo yaryo ya cyenda, none ku wa 14 Ukuboza, Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye.

Abayobozi bashyizweho mu nzego zitandukanye barimo:

  Uwineza Valens yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika

  Juliana Kangeli Muganza yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika

  Col (Rtd) Donat Ndamage: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Mozambique

  Urujeni Bakuramutsa: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Jordan

  Lawrence Manzi: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Brazil

  Arthur Asiimwe: Deputy Chief of Mission muri Ambasade y’u Rwanda i Washington, D.C

  Pudence Rubingisa: Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

  Cleophas Barore: Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru

  Samuel Nsengiyumva: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

  Solange Ayanone: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button