William Ruto yateye utwatsi icyifuzo cya DRC cyo gufunga Corneille Nangaa n’abambari be

Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko adashobora guta muri yombi itsinda ry’abanyecongo nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize bari i Nairobi basohoye itangazo rishinga ihuriro rya politike na gisirikare rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Kuwa gatanu, muri hoteli Serena y’i Nairobi, Corneille Nangaa wahoze ari umukuru wa komisiyo y’amatora ya DR Congo, Bertrand Bisimwa ukuriye umutwe wa M23, n’abandi bagaragaye batangiza iryo huriro bise ‘Alliance Fleuve Congo’ (AFC).

Nyuma y’ibi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula yavuze ko leta ya Kenya ishobora “kwirengera ingaruka” zava ku kwemera ishingwa ry’iryo huriro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku cyumweru, Perezida William Ruto yavuze ko Kenya ari “igihugu cya demokarasi”, ko “nta muntu ubuzwa na leta gutanga amakuru ayo ariyo yose.”
Yagize ati: “Basohoreye itangazo hano, DRC ishaka kumenya niba tudashobora kubafunga, nuko ndababwira nti ‘Kenya ni demokarasi, ntabwo twafata umuntu kuko yasohoye itangazo, dufata abanyabyaha’.
“Niba umuntu agiye hanze agakora ibyaha tuzaza tumukurikirane, ariko niba umuntu yasohoye itangazo? Ni bangahe basohora amatangazo hano andwanya? Buri munsi, abantu basohora amatangazo, ibyo nicyo demokarasi ari cyo.”
Mbere y’iki kiganiro, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya Musalia Mudavadi yari yasohoye itangazo rivuga ko Kenya “yitandukanyije n’amagambo ayo ari yo yose cyangwa ibikorwa bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano by’igihugu cy’inshuti cya DRC.”
Mudavadi yavuze ko iperereza ryo “kumenya imyirondoro y’abakoze itangazo” ry’iryo huriro no kumenya “ikigero ibyo bavuze niba birenze imvugo yemewe n’itegekonshinga”.
Leta ya Kinshasa yahamagaje ambasaderi wayo muri Kenya kubera icyo kibazo, hari amakuru avuga ko yaba ishaka no kwirukana ambasaderi wa Kenya i Kinshasa.
Abanyamakuru babajije Perezida Ruto niba hari umwuka mubi hagati ya leta zombi, arasubiza ati:
“Nibafata umwanzuro wo kwirukana ambasaderi wacu kuko itangazo ryasohorewe i Nairobi, ibyo ni uburenganzira bwabo, ariko urabizi ntabwo nafunga umuntu kuko gusa yasohoye itangazo ibyo binyuranyije na demokarasi, uko niko Kenya iteye.”
bbc




п»їJust now, I stumbled upon an informative page about generic pills from India. It covers the manufacturing standards on prescriptions. If anyone wants Trusted Indian sources, read this: п»їhttps://kisawyer.us.com/# buy medicines online in india. Hope it helps.
п»їLately, I stumbled upon an informative page concerning safe pharmacy shipping. The site discusses how to save money for ED medication. If you are looking for reliable shipping to USA, check this out: п»їUpstate Medical. Hope it helps.
п»їJust now, I came across a helpful guide regarding Indian Pharmacy exports. It covers WHO-GMP protocols when buying antibiotics. If you are looking for reliable shipping to USA, check this out: п»їhttps://kisawyer.us.com/# india online pharmacy. It helped me.
Quick question about safe Mexican pharmacies. I found a good blog that reviews trusted vendors: п»їmexican pharmacy las vegas. What do you think?.