Lt Gen Mubarakh Muganga yazamuwe agirwa ‘General’

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera Lt Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, amuha ipeti rya General.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023 mu itangazo RDF yashyize hanze.
Muri Kamena uyu mwaka nibwo Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Gen Jean Bosco Kazura wagiyeho mu 2019.
Mubarakh Muganga w’imyaka 56, mbere yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka kuva ku wa 4 Kamena 2021
Gen Muganga yabaye umuyobozi wa Diviziyo ya Kane kuva mu 2008-2012, naho mu 2013-2015 aba umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu mu ngabo z’u Rwanda.
Mu 2016 kugeza muri 2021, yari umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu ngabo z’u Rwanda, ihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba. Ni inshingano yafatanyaga no kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Amaguriro y’Ingabo z’u Rwanda (Armed Forces Shop) ahahiramo Abasirikare, Abapolisi, Abacungagereza n’imiryango yabo.
Gen Mubarakh Muganga ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere, yize amasomo ya gisirikare mu bijyanye no gutegura urugamba muri Kaminuza ya Gisirikare yo mu Bushinwa yitwa, National Defense University of PLA, mu 2012.
Muri uwo mwaka kandi yize ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere ya gisirikare n’amasomo y’Abasirikare bakuru, n’uburyo bwo kugena ingamba z’ibigo (Strategic Management) muri Kaminuza ya Tsinghua na Kaminuza ya Gisirikare zo mu Bushinwa.
Mu 2008 yize amasomo ya African Strategy Course, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nasser mu Misiri, amasomo ku Bikorwa Mpuzamahanga byo Kugarura Amahoro, n’amasomo ku butumwa bw’Abayobozi Bakuru yayigiye mu Kigo gitoza Kugarura Amahoro [Peace Support Training Centre] cyo muri Kenya aho yize mu 2007.
Mu mwaka wa 2006 Gen Mubarakh Muganga yize imicungire y’Ingabo muri Kenya, Amashuri makuru ya Gisirikare yayize i Lusaka muri Zambia mu 2005, mu gihe amasomo amwinjiza muri ba Ofisiye Bato [Cadet Officer Course] yayigiye i Jinja muri Uganda mu 1988-1989.
Mu bihe bitandukanye Gen Mubarakh Muganga yahawe imidali y’ishimwe irimo Umudali wo Kubohora Igihugu, uwo Guhagarika Jenoside, Umudali w’Irahira rya Perezida, Umudali wo Gutabarira Igihugu hanze yacyo, Ribbon (umudali bambara ku mufuka w’ishati, ibumoso) yo kurwana ku rugamba, iy’ibikorwa by’urugamba n’iy’umuganda.
IGIHE




Arkadaşlar, Grandpashabet yeni adresi açıklandı. Adresi bulamayanlar buradan giriş yapabilir https://grandpashabet.in.net/#
?Alcemos nuestros brindis por cada emblema de la fortuna !
La mayorГa de los casinos sin KYC proporcionan una amplia gama de juegos en lГnea. Con tragamonedas, juegos de mesa y opciones en vivo, la oferta es muy variada. . Los jugadores pueden disfrutar de su tiempo sin preocuparse por la burocracia.
Las actualizaciones constantes en la plataforma aseguran que los juegos estГ©n siempre al dГa. La innovaciГіn es clave para mantener la relevancia en el competitivo mundo de los juegos en lГnea. Los jugadores disfrutan de una experiencia moderna y fresca cada vez que regresan.
Libertad total en un casino online gratis sin registro – п»їhttps://casinossinverificacion.vercel.app/
?Que la fortuna avance contigo con hazanas inolvidables resultados sobresalientes !