Andi Makuru

Perezida Kagame yemeje ko bibaye ngombwa basubiza ibyatanzwe na UK ku bimukira izohereza mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba gahunda y’abimukira bazava mu Bwongereza ikomeje kugenda biguru ntege ari ikibazo kireba u Bwongereza aho kuba u Rwanda, ndetse ashimangira ko Igihugu cyiteguye gusubiza amafaranga cyahawe n’u Bwongereza muri iyi gahunda, mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije ikinyamakuru The Guardian, kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Mutarama mu 2024, i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum).

Perezida Kagame abajijwe niba akurikirana impaka zikomeje kubera i Londres kubera iyi gahunda y’abimukira, yavuze ko “Icyo ari ikibazo cy’u Bwongereza, ntabwo ari icyacu.”

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba abona iyi gahunda izakunda, Perezida Kagame amubwira “kubaza u Bwongereza. Ni ikibazo cy’u Bwongereza, ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko amafaranga u Rwanda rwahawe n’u Bwongereza muri iyi gahunda azakoreshwa kuri aba bimukira, bataza akaba yasubizwa u Bwongereza.

Ati “amafaranga azakoreshwa kuri aba bantu bazaza. Nibataza dushobora gusubiza amafaranga.”

Ni icyemezo bafashe nyuma y’amasaha make bagaragaje ko umushinga w’itegeko ry’u Bwongereza ugamije kugaragaza u Rwanda nk’Igihugu gitekanye cyo koherezamo abimukira, ukwiriye kurushaho kunozwa kugira ngo ibyuho byose birimo biveho. Ni icyemezo kandi cyatowe n’abo muri iri shyaka ku bwiganze buri hejuru.

Umubare munini w’abari muri iri shyaka ushyigikiye ko aba bimukira boherezwa mu Rwanda, ariko ugasaba ko umushinga w’itegeko ubigena ukwiriye kwigwa neza no kuvugururwa kugira ngo hatazagira uwongera kwitambika iyi gahunda.

Ni mugihe abagize ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza bo bavuga ko iyi gahunda ikwiriye kwamaganirwa kure kuko idatanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira.

Perezida Kagame yavuze ko iyi gahunda ifite igihe ntarengwa cyo gukomeza kuzurungutana.

Ku wa 11 Kamena mu 2022, ubwo haburaga amasaha make ngo indege itwaye abimukira ihaguruke mu Bwongereza yerekeza mu Rwanda ni bwo Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu bwitambitse iyi gahunda, uru rugendo rurasubikwa.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Guverinoma y’u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano mashya ajyanye no gukemura ikibazo cy’abimukira, yakozwe hasubizwa inenge zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza ubwo rwemezaga ko iyi gahunda itubahirije amategeko.

Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Aya masezerano yari yarasinywe bwa mbere mu 2022, icyo gihe Priti Patel ni we wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza mbere y’uko ava kuri izo. Ubwo aya masezerano yasinywaga bwa mbere ni nabwo u Rwanda rwahawe Miliyoni 120£ zo gukoresha mu bikorwa byo kwitegura aba bimukira. Aya mafaranga ni nayo Perezida Kagame yavuze u Rwanda rushobora gusubiza mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Yongeye gusinywa kugira ngo asubize ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, rwayanenze ko adakurikije amategeko. Rwavuze ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, ndetse ko hari impungenge ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda, bashobora kuzajya basubizwa aho baturutse bahunga.

Mu Ukuboza mu 2023 abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza batoye umwanzuro wo gushyigikira gahunda y’Igihugu cyabo yo kohereza abimukira mu Rwanda, bashimangira ko ari rutekanye.

Abagera kuri 313 mu badepite b’u Bwongereza batoye bashyigikira uyu mushinga w’itegeko na gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, mu gihe abatoye batawushyigikiye ari 269.

Biteganyijwe ko uyu mushinga w’Itegeko wongera kuganirwaho kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Mutarama mu 2024.

IGIHE

Inkuru bijyanye

Back to top button