Andi Makuru

Ukuri ku basirikare Congo yitiriye u Rwanda mu mirwano ya M23

Iminsi itatu irashize rwambikanye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu misozi ya Runyoni na Tchanzu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano iri kuvugwaho amakuru atandukanye aho ku ikubitiro Guverinoma ya Congo binyuze mu buyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko yatewe na M23 ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda, bikanyomozwa n’u Rwanda binyuze mu itangazo rya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, wavuze ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uri muri Congo kandi ko nta n’inyungu rwabikuramo.

Guverinoma ya Congo yagaragaje abagabo babiri ivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda bafatiwe muri iyo mirwano aribo Adjudant Jean-Pierre Habyarimana na John Uwajeneza Muhindi.

U Rwanda rwatangaje ko abo basirikare batabarizwa mu ngabo zarwo, rwongeraho ko ibyo Congo ivuga biteye urujijo kuko abo bantu bagarutsweho mu nama yahuje inzego z’ubutasi ku mpande zombi i Kigali tariki 25 Gashyantare 2022, hakibazwa uburyo bongeye kugarurwa bivugwa ko bafatiwe ku rugamba kandi bari bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Congo.

Jeune Afrique yatangaje ko yabashije kubona inyandikomvugo ya bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi muri Gashyantare. Ibyo icyo kinyamakuru cyabashije kubona ni ibyavuzwe na Gen Michel Mandiangu uyoboye by’agateganyo ubutasi bwa gisirikare muri Congo.

Muri iyo nama, Gen Mandiangu yavuze ko Adjudant Jean-Pierre Habyarimana yafashwe na FARDC tariki 1 Gashyantare 2022 bitandukanye na tariki 27 na 28 Werurwe yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen Sylvain Ekenge.

Inyandiko mvugo ya Mandiangu, ntabwo igaragaza igihe John Uwajeneza Muhindi yafatiwe gusa Jeune Afrique yatangaje ko amakuru ifite, ari uko na we yafashwe muri Gashyantare 2022 aho kuba Werurwe. Congo icyo gihe yavuze ko Muhindi yaturutse mu Karere ka Nyabihu.

Uyu muyobozi w’ubutasi bwa gisirikare muri Congo, yakomeje avuga ko nyuma yo gutsindwa kwa M23 mu 2013, abari bayigize bahungiye mu bihugu birimo Uganda n’u Rwanda, bagakomeza kwisuganya ngo bagabe ibitero ku butaka bwa Congo.

Yavuze ko mu Rwanda bisuganyiriza mu Ruhengeri, hakinjizwa abahoze mu nyeshyamba zahoze zirwanya Congo nka CNDP ya Laurent Nkunda ndetse n’abahoze ari abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda.

Mandiangu yavuze ko amakuru yizewe bafite ari uko M23 iyobowe na Sultani Makenga, igizwe n’ingabo ziri hagati ya 200 na 250, ifashwa n’ibihugu bihana imbibi na Congo.

Makenga n’abasirikare be bahungiye muri Uganda mu 2013 mu gihe bari bagitegereje ko amasezerano bagiranye na Leta ya Congo yo gusubizwa mu ngabo, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe yubahirizwa.

Mandiangu yavuze ko M23 na FDLR ari imitwe iteye ikibazo mu karere igomba kurwanywa, by’umwihariko kuri M23 avuga ko hakenewe umusanzu w’u Rwanda mu gusenya ibirindiro byayo, kuyibuza kwinjiza abarwanyi bashya no gukoresha u Rwanda mu kubona ibikoresho.

Jeune Afrique yatangaje ko kwegeka ku Rwanda igitero cya M23 byakozwe n’ingabo ze Congo, bitanyuze abategetsi bakuru b’icyo gihugu.

Umwe mu ba hafi ya Perezida Félix Tshisekedi yagize ati “Ni ibintu byatubabaje ndetse bibabaza na Perezida. Haraza gufatwa ibihano.”

Hari amakuru avuga ko gutangaza amakuru yose ajyanye n’imirwano iri hagati ya FARDC na M23 byambuwe abayobozi ba gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, bigahabwa Umuvugizi w’Ingabo Gen Kasonga Léon-Richard.

Imirwano yatumye abaturage ba Congo batuye aho iri kubera bahungira muri Uganda no mu bindi bice bya kure.

Hashize igihe u Rwanda rugaragaza ko nta ruhare rufite mu gufasha M23 nubwo bamwe mu banyapolitiki ba Congo bakunze kubikoresha mu kwigarurira abaturage.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yahaye Jeune Afrique muri Mutarama uyu mwaka, yabigarutseho.

Ati “Twaganiriye kenshi na Guverinoma ya Joseph Kabila, nyuma dukomeza n’iya Félix Tshisekedi ku buryo bataha. Twamenyesheje bagenzi bacu ko abo bantu bambuwe intwaro, tukabashyira mu nkambi kandi ko tugenzura ibikorwa byabo. Ni ikibazo kimaze igihe. Twasabye Abanye-Congo kubajyana, aho babashyira ni ibyabo.”

“Abanya-Uganda nabo basabye nk’ibyo kuko hariyo benshi bahoze muri M23. Bamwe bari mu nkambi ariko hari itsinda riyobowe na Sultani Makenga riri ku mupaka uhuza RDC, u Rwanda na Uganda ku ruhande rwa Uganda. Bahamaze imyaka ibiri kandi bakomeje kugaba ibitero kuri RDC.Twaganiriye n’abayobozi ba Congo kandi hari itsinda rishinzwe ubugenzuzi ryageze aho baherereye. Kuvuga ko bafite aho bahuriye n’u Rwanda, ntabwo ari byo.”

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko ikibazo kiri mu maboko ya Congo, ariyo igomba gufata umwanzuro kuko ariyo isabwa kubahiriza amasezerano.

Guverinoma ya Congo yakunze gusabwa kenshi kurangiza ikibazo cya M23 ishyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu 2013 ariko yakunze kubigendamo gahoro ari nabyo byagiye birakaza abahoze muri uwo mutwe.
abafashwe-18cd5e-98383.jpg

source: Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button