Andi Makuru

Muyaya yongeye gutakamba asabira u Rwanda ibihano

Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasaba amahanga gufatira ibihano bikomeye u Rwanda, ishinja gufasha inyeshyamba za M23 irwana na zo mu burasirazuba bw’igihugu, kugira ngo umutekano ugaruke muri ako gace.

Mu kiganiro mu Cyongereza na BBC Newsday kuri uyu wa kane, umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya yavuze ko itazigera iganira n’umutwe wa M23, nubwo wo wavuze ko witeguye kwitabira ibiganiro by’amahoro.

Muyaya yanavuze ko inzinduko ebyiri i Goma mu gihe cy’icyumweru kimwe za Minisitiri w’ingabo Jean-Pierre Bemba, zari muri gahunda yuko “turimo gukora ibishoboka byose” kugira ngo abaturage ba Goma na Sake batekane.

Kuva mu byumweru bishize, imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo nk’ingabo za SADC, yibanze mu nkengero z’umujyi wa Sake, uri muri kilometero zigera kuri 25 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma.

Muyaya yagize ati: “Icyo turimo gusaba amahanga kiroroshye. Ni uko bashobora gukoresha ibihano mu kotsa igitutu u Rwanda kugira ngo rureke ibyo rukomeje gukora mu burasirazuba bwa DRC.”

Muyaya yavuze ko ibihugu bikomeye nk’Amerika bifite amakuru y’ubutasi ko u Rwanda rufasha M23, ko ibyo byanagarutsweho muri raporo z’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye.

Yavuze ko ari na yo mpamvu, mu mwaka ushize, Amerika yafatiye ibihano bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

U Rwanda ruhakana gufasha M23, na rwo rugashinja DR Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu (FDLR), uvuga ko urwanya leta y’u Rwanda. DR Congo na yo ihakana icyo kirego.

Mu mwaka ushize, ubuyobozi bw’ingabo za DR Congo bwatangaje ko nta kwihanganira na gato kuzabaho ku musirikare wayo wagaragara ko akorana na FDLR, ko yabihanirwa n’amategeko.

Nta biganiro na M23 – Muyaya

Muri icyo kiganiro na BBC, Muyaya yavuze ko abantu bavuye mu byabo babayeho mu buryo butakwihanganirwa.

Ati: “Mu myaka 30 ishize, twatakaje abaturage barenga miliyoni 8”.

Yongeyeho ko ubu abantu barenga miliyoni imwe bataye ingo zabo mu nkengero za Goma, “babayeho mu buryo bubi cyane”.

“Ibyo bintu bigomba guhagarara kuko ubu hamaze gushira imyaka irenga ibiri hafi tuvuga kuri ibyo bitero no kwicwa kw’abantu, nta kintu gikomeye amahanga abikoraho.”

Ku kuba umuvugizi wa M23 aherutse kubwira BBC ko uyu mutwe witeguye kuba wagirana ibiganiro na leta bigamije amahoro, Muyaya yavuze ko bidashoboka, ati:

“Ntushobora gusaba leta, leta yatowe, kuvugana n’umutwe w’iterabwoba. Ibi Perezida yarabisobanuye neza none nanjye ndimo kubisobanura neza ubu, ko tutazigera na rimwe tugirana ibiganiro na M23.

“Si ukubera ko u Rwanda rurimo gukoresha ibisasu bikomeye ahatuwe n’abaturage, si ukubera ibyo twabonye mu minsi ishize byo gutera kuri Goma n’ibindi, ko bizatuma duhindura aho duhagaze.

“M23 ntibaho, ni igikoresho, igisirikare cy’u Rwanda ni cyo gikora.”

Mu butumwa bw’amajwi yoherereje BBC Gahuzamiryango, umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yavuze ko “yumijwe” no kumva Muyaya “avuga ibinyoma kuri radio mpuzamahanga, yisuzuguza”.

Kanyuka yavuze ko M23 ari umutwe w’Abanye-Congo, wigeze no kugirana amasezerano na leta ya DR Congo, yiswe “Amasezerano ya Nairobi”, yashyizweho umukono ku itariki ya 12 Ukuboza (12) mu 2013, akagirwamo uruhare n’amahanga arimo n’Umuryango w’Abibumbye.

Kanyuka yavuze ko ibyo Muyaya yavuze “bigaragaza kudashobora akazi kwa leta ya DRC no kutaba umugabo ngo ikurikize amasezerano yagiranye n’abafatanyabikorwa batandukanye”.

Ku ruhande rwa leta ya DR Congo, Muyaya yabwiye BBC Newsday ko “nka gahunda igamije amahoro, hari amasezerano ya Luanda… ayo ni bwo buryo bwonyine dutekereza ko dushobora kugera ku mahoro muri iki gice cya DRC. Ntabwo ari mu kugirana ibiganiro ibyo ari byo byose na M23.”

Intambara hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button