Andi Makuru

Ingengabihe y’amatora mu Rwanda yamenyekanye

Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida w’u Rwanda hamwe no ku mwanya w’abadepite bagomba gutanga kandidatire zabo kuri iyo komisiyo hagati ya 17 – 30 Gicurasi (5).

Hari abantu batarenze batanu bazwi bamaze kugaragaza ko bashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa repubulika, abo barimo perezida uriho Paul Kagame w’ishyaka FPR-Inkotanyi, Dr Frank Habineza w’Ishyaka DGP na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, Victoire Ingabire w’ishyaka DALFA-Umurinzi na Bernard Ntaganda w’ishyaka PS-Imberakuri, amashyaka yombi ataremerwa n’amategeko mu Rwanda.

Guhera tariki 18 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe (3), abakandida bigenga bemerewe gutangira gusinyisha abantu bashyigikira kandidatire zabo kugeza tariki 30 Gicurasi. Mu gihe tariki 14 Kamena (6) komisiyo y’amatora izatangaza urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe.

Abakandida b’imitwe ya politike n’abigenga bemejwe bazakora ibikorwa byo kwiyamamaza hagati ya tariki 22 Kamena na 13 Nyakanga, mbere y’uko amatora aba tariki 14 Nyakanga(7) uyu mwaka ku Banyarwanda baba mu mahanga, na 15 Nyakanga ku baba mu Rwanda, nk’uko bigaragara ku itangazo rya komisiyo y’amatora.

Ku bigaragara muri politike y’u Rwanda, nta bakandida batavugarumwe n’ishyaka riri ku butegetsi bakomeye bigaragara ko bafite imbaraga mu gihugu zo guhatana na Paul Kagame, mu gihe byitezwe cyane ko azatangwa n’ishyaka rye muri aya matora.

Victoire Ingabire aherutse kuregera inkiko asaba ko zimukuraho ubusembwa – nyuma yuko yafunzwe hagati ya 2010 na 2018 – kugira ngo abashe kwiyamamaza ku mwanya wa perezida w’igihugu, ari nabyo byari byamuvanye mu Buholandi aho yabaga mbere ya 2010.

Nyuma y’itangazo rya komisiyo y’amatora rivuga ingengabihe yayo, ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bahise batangira kugaragaza ko bategereje gusa itariki y’itora kugira ngo batore Paul Kagame kuri manda ya kane, bamushima ko yagejeje igihugu kuri byinshi mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Kuri manda eshatu zabanje, Perezida Kagame yatorwaga ku majwi ari hejuru ya 90%, bamwe babona ko n’uyu mwaka ibizava mu matora bishobora kudatandukana cyane n’ibyabanje.

Mu butumwa aheruka gutanga ku matora y’uyu mwaka,,Victoire Ingabire yavuze ko “hari abahitamo kutagira icyo bavuga kuko babona ko amatora ntacyo yahindura”, gusa ashishikariza abantu kuzitabira amatora kugira ngo “tugeze igihugu kuri demokarasi isesuye”.

Itangazo rya komisiyo y’amatora rivuga ko nyuma y’itora ryo kuwa 14 na 15 Nyakanga (7), ibyavuye mu matora bya burundu bizatangazwa tariki 27 z’uko kwezi muri uyu mwaka.

Amatora mu Rwanda ubusanzwe yitabirwa ku rwego ruri hejuru 

bbc

Inkuru bijyanye

Back to top button