Andi Makuru

Christiano Ronaldo yahanishijwe ibihano byo kwikiza

Cristiano Ronaldo, Umunya-Portugal ukinira ikipe ya Al Nassr muri Arabie Saoudité yahanishijwe gusiba umukino umwe acibwa n’amafaranga azira gukora ibiterasoni.

Tariki ya 25 Gashyantare nibwo ikipe ya Al Nassr Cristiano Ronaldo abereye kapiteni yakinaga umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Arabie Saoudité na Al Shabab.

Muri uyu mukino abafana na Al Shabab umukino ugitingira baririmbye Lionel Messi bagamije kurakaza Cristiano Ronaldo, ibintu abafana bahariya basanganwe.

Ku munota wa 21 ubwo Cristiano Ronaldo yatsindaga igitego kuri penaliti yahise ajya kukishimira imbere y’abafana ba Al Shabab.

Cristiano Ronaldo yafashe ku matwi ubundi arangije afata ikiganza agishyira imbere y’ubugabo bwe akajya amanura azamura, ibintu byahujwe no gusebya Lionel Messi ko we adashoboye mu nshingano z’abashakanye ( Gutera Akabariro).

Ibi byatumye Cristiano Ronaldo ahamagazwa n’inzego zishinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe rya ruhago rya Arabie Saoudité.

Ibisobanuro Ronaldo yatanze ntibyanyuze Federasyio ya Arabie Saoudité, none yamaze gutangaza ko Cristiano Ronaldo yahanishijwe gusiba umukino umwe wa shampiyona ndetse acibwa 10,000 by’ama Saudi Riyals amafaranga akoreshwa muri Arabie Saoudité, akabakaba Miliyoni 3 Rwf.

Iki cyemezo ntikijuririrwa bivuze ko Cristiano Ronaldo agomba gusiba umukino ikipe ye ifitanye na Al-Hazm kuri uyu wa Kane.

Kapiteni wa Al Nasr Ronaldo ntiyashoboye kwisobanura neza kubyo ashinjwa gukora biteye isoni, ahanishwa amande y’intica ntikize.

beINSport

Inkuru bijyanye

Back to top button