Andi Makuru

Umunyamategeko yatawe muri yombi akekwaho kwaka indonke kugira ngo afashe umuntu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Rwagasore Théoneste, wari umunyamategeko ukorera mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga kugira ngo akemure ikibazo cy’umuturage.

Rwagasore w’imyaka 53, yatawe muri yombi tariki ya 1 Werurwe 2024.

Akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ya 71000 Frw kugira ngo akemurire umuturage ikibazo yari yagejeje ku Mujyi wa Kigali, kijyanye n’amakimbirane y’imbibi z’ubutaka yari afitanye n’umuturanyi we.

Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu.

Rwagasore ari mu Kanama Nkemurampaka mu Mujyi wa Kigali gashinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo.

Yabwiye uwo muturage ko 71000Frw ari ayo azakoresha mu rugendo agiye kubakemurira ikibazo cy’imbibi z’ubutaka, kandi ko byemewe gutanga amafaranga y’urugendo.

RIB ibinyujije kuri konti ya X yagize iti “Uwafashwe ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’amategeko.”

Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyi ngingo iteganya ko uhamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB yashimiye abatanze amakuru kuri iki cyaha, inakangurira abandi baturarwanda gukomeza gutunga agatoki ababasaba ruswa kugira ngo babakemurire ibibazo cyangwa babahe serivisi bemererwa n’amategeko.

RIB yatangaje ko Rwagasore umunyamategeko mu mujyi wa Kigali akurikiranweho icyaha cyo gusaba indonke umuturage.

Inkuru bijyanye

Back to top button