Kuki Umuyobozi wa BTN TV yihutishirijwe gufungirwa i Mageragere
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Uwera Pacifique Ahmed, Umuyobozi wa BTN TV akaba n’umunyamigabane wayo, yagiye gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye, bisanga ibindi byaha yari yarahamijwe n’urukiko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruheruka gutangaza ko ku wa 1 Werurwe 2024 rwafunze Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo ya BTN, akaba n’umunyamigabane wayo, Uwera Pacifique Ahmed, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye zose zifite agaciro ka 11 .974 072 Frw.
Ni icyaha RIB ivuga ko yakoze mu bihe bitandukanye, aregwa gutanga sheki zitazigamiye, ubwo yaguraga ku bantu ibikoresho binyuranye birimo televiziyo za rutura ( HD TV).
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry aheruka kubwira UMUSEKE ko uyu Uwera Pacifique n’ubundi yari afite ikindi kirego ari gukurikiranwaho cyo gutanga sheki itazigamiye, akaba yari yahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe n’Urukiko .
Tariki ya 21 Nyakanga 2023, nibwo Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 8 556 044 Frw.
Uvugira RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yahawe iki gihano adafunze. Urubanza rwabaye itegeko kuko rwateweho kashe mpuruza, akaba agiye kurangiza igihano yahawe.
Ati “Uru rubanza rwabaye itegeko ni rwo rwashingiweho yoherezwa mu Igororero rya Nyarugenge, Mageragere , kugira ngo arangize igihano yakatiwe n’Urukiko.”
Umuseke.