Andi Makuru

Dynamo y’i Burundi yavuye ku izima yemera kwambara Visit Rwanda.

Ikipe ya Dynamo BBC y’i Burundi yemeye kwambara Visit Rwanda ku myambararo yayo, bityo ikaba igomba gukomeza imikino ya BAL yari yatangiye neza ariko ikaza guterwa mpaga kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.

Ku Cyumweru, tariki 10 Werurwe 2024, nibwo iyi kipe yatewe mpaga ku mukino yari ifitanye na FUS Rabat yo muri Maroc kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro muri BAL 2024.

Ibi byaje byiyongera ku kuba ku wa Gatandatu, mu mukino ufungura iri rushanwa iyi kipe yatsinzemo Cape Town Tigers amanota 86-73 yayikinnye yahishe ijambo Visit Rwanda riba imbere ku myambaro y’amakipe yose kuko ari umuterankunga mukuru w’iri rushanwa.

Amakuru yaramutse kuri uyu wa mbere avuga ko Dynamo BBC yabyukiye mu myitozo yitegura umukino ifitanye na Petro de Luanda ku wa Kabiri, tariki 12 Werurwe 2024 saa Kumi.

Bivugwa ko iyi kipe yisubiyeho nyuma y’aho umuyobozi wayo agiranye ibiganiro na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste.

Inkuru yo guterwa mpagwa kwa Dynamo yaciye igikuba muri rubanda no ku mbunga nkorambaga ndetse no mu bakinnyi nyirizina.

Umunya-Sénégal, Makhtar Gueye ni umwe mu bakinnyi ba Dynamo bataripfanye maze agaragaza agahinda yatewe n’icyemezo cyo guterwa mpaga kubera kuvanga politiki na siporo.

Uyu mukinnyi yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza imbamutima ze.

Yagize ati “Guverinoma y’u Burundi niyo yatubujije kwambara Visit Rwanda (umuterankunga mukuru). Amategeko ya BAL ari ku murongo bagomba kuduhana. Politiki na siporo ntabwo bikwiye kuvangwa.”

Yakomeje avuga ko bishobora kuba ari wo munsi wa mbere yababaye mu buzima.

Ati “Iki cyemezo ntabwo cyari gikwiye gufatirwa ikipe yamaze ibyumweru birindwi yitegura iri rushanwa. Uyu ashobora kuba ari wo munsi wambabaje mu buzima bwanjye.”

Ni ku nshuro ya mbere Dynamo BBC yitabiriye irushanwa rya BAL riri gukinwa kuya kane.

Muri rusange, Guverinoma y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kubuza Dynamo BBC kwambara imyambaro iriho Visit Rwanda kubera umwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, byanatumye bufata umwanzuro wo gufunga imipaka.

U Burundi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe u Rwanda rubihakana rukagaragaza ko ari urwitwazo ku bibazo bufite.

IGIHE.

Inkuru bijyanye

Back to top button