Andi Makuru

Kagame yemeye guhurira na Tshisekedi mu nama nshya yiga ku mwuka uri hagati yabo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bemeye kongera guhuzwa na mugenzi wabo uyobora Angola, Joăo Lourenço.

Ni icyemezo cyafashwe mu bihe bitandukanye ubwo buri Mukuru w’Igihugu yahuraga na Perezida Lourenço, aho baganiriye ku ntambara iri hagati y’igisirikare cya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’uko umubano wa RDC n’u Rwanda wazahurwa.

Tariki ya 27 Gashyantare 2024, Tshisekedi wari muri Angola yemereye Lourenço guhura na Perezida Kagame, asaba ko ariko abarwanyi ba M23 bahagarika imirwano, bakarambika intwaro, bakajya mu kigo cy’agateganyo bateganyirijwe nk’uko bisabwa n’imyanzuro ya Luanda.

Kuri uyu wa 11 Werurwe 2024, Perezida Kagame wari muri Angola yaganiriye na Lourenço ku mpamvu muzi z’intambara iri kubera muri RDC, bemeranya ku buryo bwo kuyirandura, ndetse Umukuru w’Igihugu na we yemera guhura na Tshisekedi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yatangarije abanyamakuru i Luanda ko itariki yo guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi ndetse n’aho bazahurira bizagenwa na Lourenço mu gihe kiri imbere.

Minisitiri Tete yagize ati “Byemejwe ko Perezida Paul Kagame azahura na Félix Tshisekedi ku itariki n’ahantu bizagenwa n’umuhuza.”

Abakuru b’ibihugu bagaragaza ko kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Luanda mu Ugushyingo 2022 ari byo byafashe u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye, ashingiye ku mutekano.

Muri aya masezerano harimo kurambika intwaro kw’abagize umutwe wa FDLR no gutaha mu Rwanda, ndetse no guhagarika imirwano no kurambika intwaro kw’abagize umutwe wa M23 uri mu ntambara kuva mu 2021.

Hategerejwe ibiganiro bishya bihuza Perezida w’u Rwanda n’uwa DRC

IGIHE

Inkuru bijyanye

Back to top button