Andi Makuru

Ubuyobozi bwa RSSB bushima gahunda zifasha abanyarwanda kuzigamira amasaziro yabo ku bushake

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB, Louise Kanyonga yashimiye BK Capital kubwa gahunda ifasha umuntu ku giti cye kwizigamira pansiyo yo mu busaza bwe ubwo azaba atagikora.

Kuri uyu wa 13 werurwe 2024, BK Group mu ishami ryayo rya BK Capital yatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwiswe TEKANA buzafasha buri wese ubishaka kwizigamira amafaranga azamugoboska mugihe cy’amasaziro ibizwi nka Pansiyo.

Ubu buryo bushya bwa TEKANA buzanwe na BK Capital ni bumwe mu bukoresha uburyo bwo kwizigamira amasaziro ariko kubushake bw’umuntu bitandukanye n’imisanzu isanzwe itangwa n’abakozi buri kwezi mu buryo bw’itegeko ry’umurimo.

Madame Kanyonga Louise umuyobozi wungirije wa RSSB avuga ko kugeza ubu gahunda zifasha abanyarwanda kwizigamira kugiti cyabo kandi ku bushake zitangiye kwitabirwa. Atanga urugero kuri gahunda y’ikigega cya Ejoheza imaze gushyirwamo imisanzu y’ubwizigame irenga miliyaridi 60 z’amafaranga y’u Rwanda y’abanyarwanda barenga miliyoni 20, bahisemo kwizigamira kugiti cyabo mu buryo buhoraho. 

Nibyo madame Kanyonga aheraho ashishikariza abaturarwanda kumva akamaro ko kuzigamira amasaziro ndetse asaba BK Capital kunoza no kwegereza ubu buryo bwa Tekana abaturarwanda.

Umuyobozi mukuru wungirije wa RSSB Mme Louise Kanyonga yashimiye BK Capital kubwo gutangiza gahunda ya TEKANA

Umuyobozi mukuru wa BK Capital bwana Siongo Kisoso avuga ko u Rwanda rugaragaramo amahirwe ashingiye ku bukungu bugenda bukura ariko ugasanga imirimo myinshi itunze abantu ibarirwa mu mirimo idahamye cyangwa idahemba abantu buri kwezi ndetse ntishingire ku masezerano yujuje ibiteganwa mu itegeko rigenga umurimo. Siongo avuga Tekana ije gufasha abahemberwa imibyizi kubashyiriraho uburyo bwo kuzigamira amasaziro yabo kubushake bwabo.

Bwana Siongo Kisoso umuyobozi mukuru wa BK Capital avuga ko TEKANA izanye igisubizo kuri ba nyakabyizi.

Kuva ubu BK capita yijeje ko abakozi bayo bagiye gutangira kwegera abantu muburyo butandukanye kugira ngo barusheho kumenya ubwiza bwa TEKANA n’inzira banyuramo kugira ngo batangire bashyire ubuzima bwabo bw’ahazaza mu masaziro yabo mu mutekano.

Inkuru bijyanye

Back to top button