Andi Makuru

DRC-RWANDA Reta ya Congo yatunguranye ivuga ko Indege yayo Sukhoi yarasiwe mu kirere cya DRC

Leta y’u Rwanda yatangaje ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intamabara ya Sukhoi-25 ya DR Congo “yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu” saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana indege y’intambara ikubitwa n’ikimeze nk’igisasu ariko igakomeza ikaguruka.

Leta ya DRC “yamaganye” ko “ingabo z’u Rwanda” zarashe indege yayo, ivuga ko yariho yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Goma “irimo kugurukira imbere mu gice cya Congo”.

Kinshasa ibi byabyise “ubushotoranyi” kandi ivuga ko leta “nubwo ikomeje kubahiriza inzira z’amahoro”, “ifite uburenganzirwa bwo kurinda ubutaka bwayo kandi itazabireka gutyo”.

Tambuka Twitter ubutumwa, 1
le Rwanda a tire sur un avion de FARDC sur le sol congolais, heuresement que le tire n a pas reussi mais cette tentative allez atiser le feu entre les voisins pic.twitter.com/udzbOAfGvL

— Anthony Rugero (@iwacu_amahoro) January 24, 2023
Amakuru atandukanye avuga ko iyo ndege yarashweho n’igisasu cy’ingabo z’u Rwanda kitayihamije neza.

Kinshasa ivuga ko iyo ndege yaguye kandi “itangiritse bikomeye”.

Hari amashusho yagaragaye y’iyo ndege bivugwa ko yarashwe irimo kumenwaho amazi ku kibuga cy’indege cya Goma, kandi yangiritse ibice bimwe.

Itangazo rya leta y’u Rwanda rivuga ko rusaba “DRC guhagarika ubu bushotoranyi”.

Umurongo
Ni iki gikurikiraho?
Isesengura rya BBC

Kurasa iyi ndege ni igikorwa cyazamuye kurushaho umwuka mubi wari usanzwe hagati y’ubutegetsi bwa Kigali na Kinshasa.

Itangazo rya DRC rivuga ko icyo gikorwa “gihwanye n’igikorwa cy’intambara”.

Bamwe mu batuye Gisenyi na Goma babwiye BBC ko u Rwanda rwohereje amato ya gisirikare mu gice cyarwo mu kiyaga cya Kivu.

Mu gihe kandi DRC nayo imaze igihe yongera ingabo n’ibikoresho mu karere ka Goma.

Mu gihe amagambo n’ibikorwa ubu bigeze ahakomeye hari ubwoba ko ibihugu byombi bishobora kwinjira mu ntambara yeruye.

Umuhate w’amahoro w’abategetsi bo mu karere niwo gusa ushobora kugira icyo ufasha mu guhagarika ko ibintu bigera ahakomeye kurenza aho biri ubu.

Itsinda ry’ingabo z’akarere rizwi nka ‘Expanded Joint Verification Mechanism’ (EJVM), rishinzwe kugenzura ibikorwa by’ubushotoranyi ku mipaka y’ibihugu byombi, rishobora kwinjira mu iperereza ku iraswa ry’iyi ndege.

Mu gihe ibihugu byombi bivuga ko yarasiwe mu kirere cyabyo, iperereza rya EJVM niryo rishobora kwemeza ibyabaye, niba ntaribaye cyangwa ritinze ibintu bishobora gukomeza kumera nabi.

Mu Ugushyingo (11) u Rwanda rwavuze ko indege ya Sukhoi-25 ya DR Congo yavogereye ikirere cyarwo, DRC yavuze ko ibyo “byabaye ku bw’impanuka”.

Kuri uyu wa kabiri hiriwe imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta DR Congo mu bice bitandukanye bya Rutshuru ahegereye Masisi.

Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23 iyiha ingabo n’intwaro, Kigali ivuga ko ntaho ihuriye na M23.

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ubutegetsi bw’ibi bihugu.

BBC

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button