Andi Makuru

Leta ya Congo yareze u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatanze ikirego mu Rukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), ivuga ko u Rwanda ruvogera ubusugire bw’iki gihugu binyuze mu gushoza intambara no kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Icyo kirego Congo yakigejeje muri EACJ muri Nzeri 2023, ariko kikongerwamo izindi ngingo muri uyu mwaka wa 2024 gishinja u Rwanda gutera inkunga intambara no kuvogera ubutaka bw’iki gihugu.

Ni kenshi Leta ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda ko rugira uruhare mu mutekano muke uri mu burasirazuba bw’iki gihugu, ariko u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ibyo rushinjwa ko ntaho bahuriye nabyo, basaba DRC ko ibibazo bafite babikemura kuko aribo bireba aho kubibatwerera.

Kuri ubu umutekano wifashe nabi cyane kubera intambara ihanganishije ingabo za Leta, FARDC, imitwe yitwaje Intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo, Abacanshuro na M23.

Ikirego batanze gikubiyemo amagambo avuga ko “Mu myaka irenga 25 ishize, u Rwanda rwavogereye ubusugire bwa RDC inshuro nyinshi, ubutaka bw’igihugu ndetse rwivanga mu bijyanye n’imitegekere y’igihugu.

Muri iyi nyandiko hagaragazwa ibikorwa by’urugomo bivugwa ko byagiye byitirirwa RDC ariko bikaba byarabayeho mu gihe iki gihugu cyabaga gihanganye n’u Rwanda mu bihe bitandukanye byo mu myaka 25 ishize.

Iti “Leta n’imiryango y’Akarere bakoze ibishoboka ngo bahuze impande zombi mu gushyira iherezo kuri iki kibazo. Aha harimo n’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari na Afurika y’Iburasirazuba yayobowe na Uhuru Kenyatta wari washyizweho nk’intumwa y’amahoro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’umuhuza wa EAC.”

The East African yanditse ko RDC yagaragaje ko idashaka ko u Rwanda rukomeza kuvogera ubutaka bwayo kandi ko ruhakura ingabo zarwo iki gihugu kivuga ko zikibereye ku butaka.

Ikirego cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Mutombo Kiese Rose kigaragaza ko “ibikorwa by’u Rwanda byo kuvogera ubusugire bw’ubutaka bwa RDC binyuze mu kubwoherezaho ingabo za RDF birenga ku masezerano ya EAC.”

Ati “Turahamya ko inkunga y’ibikoresho n’amafaranga u Rwanda ruha M23 byatumye habaho guhonyora uburenganzira bwa muntu, nabyo birenga ku masezerano ya EAC.”

U Rwanda mu bihe bitandukanye rwahakanye ibirego byose RDC irushinja, rukagaragaza ko iki gihugu gifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bikorwa birimo no kugaba ibitero ku Rwanda.

FDLR ifatanyije na FARDC, bateye ibisasu mu Rwanda mu bihe bitandukanye mu 2022, bikomeretsa abaturage, byangiza byinshi.

Ni mu gihe mu bihe bitandukanye, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko azafasha FDLR gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umuseke.rw

Inkuru bijyanye

Back to top button