Andi Makuru

R Kelly yajuririye gukurirwaho igihano cy’igifungo (imyaka 30) yakatiwe muri 2021

R Kelly, umuhanzi wo muri Amerika wamamaye mu njyana ziganjemo iza R&B yajuririye igihano amaze imyaka 3 akatiwe cy’imyaka 30 kubera ibyaha yaregwaga birimo gusambanya abana, no gusambanya ku ngufu.
R Kelly yahamijwe ibyaha birimo gushurashura ku bana bakiri bato, kubasambanya no kubacuruza. Byari urubanza rwaciriwe muri New York muri 2021, rugarukwaho mu bitangazamakuru byinshi kandi bikomeye, nyuma y’aho yari amazi ibinyacumi by’imyaka ashinjwa n’abantu batandukanye ibyaha bifitanye isano no gusambanya abana.
Ibi nta gishya cyari kirimo kuko kuva yakwamamara hatahwemye kumvikana abantu batandukanye bashinjaga uyu muhanzi ibyaha bitandukanye. Mu bihano yari yakatiwe n’urukiko rwa New York hiyongereyeho igifungo cy’umwaka umwe cyaturutse ku mafoto yabonetse mu mwaka ushize, abamushinja berekanyemo  abana bafotowe amafoto atabubahisha ndetse ngo na Kelly agaragaramo asa n’uri mu bikorwa byo kubagaza no kubakorakora mu buryo butiyubashye, ngo bikaba byarabereye mu mujyi wa Chicago.
R Kelly utari uhari mu rubanza rwo kujurira igifungo yakatiwe yemeza ko abashinjacyaha batashoboye na busa kwerekana ibimenyetso bihamya ko koko ibirego byo gusambanya abana cyangwa kubakoresha nk’ibikoresho by’ishimishamubiri cyangwa se ibyaha byo gufata kungufu abagore benshi, byari bifite ishingiro.
Uyu muhanzi anashimangira ko atabonye ubutabera mu rubanza yaciriwe biturutse ku kuba utunama twose tw’ababuranisha ngo twarabaga twarangije kumuhamya ibyaha tutaranumva ibyo ubushinjacyaha burega, umuhagarariye mu mategeko nawe ngo yaba ataramuhaye inama ziri ku rwego rwo guhangana n’icyo yise guharabikwa byateguwe, ndetse anashinja abacamanza guta umutwe ntibasesengure neza ibimenyetso byinshi by’ibihimbano byatanzwe ngo bimushinje atari uko bifite ishingiro ahubwo ko ubwinshi bwabyo bwatumye bihutira kumuhamya ibyaha.
Kelly yunganiwe mu mategeko n’umunyamategeko Jennifer Bonjean mu rubanza rw’ubujurire bwe, aho uyu mugore yatangiye ahakana ubusobanuro n’inyito yahawe ikigo cyitwa RICO (Racketeer Influenced and Corrupt Organizations) ndetse anabaza niba ari ihame ko icyo kigo kigomba kuba byanga bikunda gifite karande yo gukora ibinyuranye n’amategeko.
Iyi RICO ubushinjacyaha bwayise umutwe w’ubugizi bwa nabi ngo R Kelly yaba yari ayoboye wakoraga ibikorwa byo gushaka no gutoranya abakobwa bakiri bato bakabacuruza nk’indaya, icyakora umunyamategeko wa R Kelly Bojean ejo kuwa mbere yabwiye urukiko mu bujurire ko nta cyerekana ko Kelly afite aho ahuriye n’ibikorwa byo gucuruza abakobwa byaba byarakozwe n’abandi bantu kabone nubwo baba barabaga muri RICO, ko bagomba kubibazwa ukwabo aho kugira ngo bimwitirirwe.
R Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 muri 2021, yajuriye ngo agirwe umwere

Inkuru bijyanye

Back to top button