Andi Makuru

Ubushinjacyaha bwaba bushaka kumvisha umunyamakuru Nkundineza Jean Paul bumusabira gufungwa imyaka 10

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Nkundineza Jean Paul guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, kubera ibyaha akurikiranyweho byo gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga ndetse no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwakwakira ubusabe bwarwo no kwemeza ko bufite ishingiro ndetse rukemeza ko Nkundineza Jean Paul ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Rukamuhanisha kandi igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Bwagaragaje ko urukiko rwemeza ko habayeho impurirane mbonezamugambi agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’Ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Bwagaragaje ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije ibiganiro byatambutse mu biganiro bitandukanye byo kuri YouTube.

Bwagaragaje ko ibimenyetso bushingiraho ari uko no mu ibazwa rye yemeye ko hari amakuru yatangaje mu buryo bwo kuryoshya inkuru ariko nyamara ibyavuzwemo byaratumye Mutesi Jolly atakarizwa icyizere.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko abinyujije kuri 3D TV Plus, Nkundineza yagaragaje ko Mutesi Jolly ari akandare kandi ko ibikorwa yakoze byatumye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akatirwa igifungo cy’imyaka itanu.

Bwagaragaje ko mu 2022 yifashishije umuyoboro wa Jalas TV yagaragaje ko Mutesi Jolly ari gukora ubukangurambaga ku batangaga ubuhamya ngo bahindure imvugo.

Bugaragaza ko Nkundineza Jean Paul yatutse Mutesi Jolly, amushyiraho ibikangisho amuziza ko yatanze amakuru ku byaha.

Buti “yise Mutesi Jolly Mafia, impolie, avuga ko imbaraga akoresha ari izo akura ikuzimu kandi ko umutego mutindi ushibukana nyirawo. Ese bimaze iki, Operation zose wakoze, tumuguhe umurye, mutware.”

Bwakomeje bugaragaza ko yagize ati “Ka Mutesi Jolly ni akagome ni bagende gatange ikirego nzerekana ko ari akagome njyewe ndakanga.”

Mu ibazwa rya Mutesi Jolly, yavuze ko Nkundineza Jean Paul yamututse kuko yabaye umutangabuhamya.

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha niba kwanga umuntu ari icyaha nabwo buti “ntabwo ari icyaha ariko biterwa n’uko umuntu abikozemo”.

Nkundineza Jean Paul yagaragarije Urukiko ko ibyaha byose aregwa atabyemera.

Yavuze ko yakoresheje ijambo mafia kuri Mutesi Jolly ubwo yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya East African ryegukanwe na Miss Shanitah ariko ntahabwe imodoka yari yatsindiye.

Yavuze ko ibyo yatangaje bitari ibihuha, ahubwo ko byari bihari ko uwo mukobwa Miss Shanitah yatsindiye imodoka, akayifitorezaho ariko ntayihabwe.

Nkundineza Jean Paul yabwiye Urukiko ko kumwita “impolie” byaturutse ku kuba yari abajijwe ku cyo atekereza ku kuba Mutesi Jolly yaranditse ku mbuga nkoranyambaga mbaga ko “abagabo bose ari inyana z’imbwa”.

Yagaragaje ko ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi byatangajwe ko yari akurikiranyweho n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, nyamara ngo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari ibikorwa Mutesi Jolly yakoze biganisha kuri icyo cyaha.

Yagaragaje ko ibyo yavuze atari ibihuha ahubwo ko yari yahawe amakuru kandi ko aramutse aburanira mu muhezo yavuga ibintu byinshi azi kuri iyo dosiye.

Yavuze ko nyuma y’uko Ishimwe Dieudonné akatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yakoze inkuru afite amarangamutima bitewe n’uko yari afite amakuru menshi ajyanye n’iyo dosiye.

Ati “Iyo nkuru narayikosoye nkimara kubona ko harimo amarangamutima menshi. Nabikosoye nyuma y’amasaha abiri kandi amabwiriza agenga umwuga arabidutegeka.”

Nkundineza yavuze ko Mutesi Jolly yigeze kugaragaza ko yifuza kuyobora Miss Rwanda nk’umukobwa ufitiye bagenzi be akamaro ariko ntiyayihabwa akaba ari ho yakuye umugani ugira uti “Umutego mutindi ushibukana nyirawo”

Nkundineza yasabye ko yagirwa umwere ariko Urukiko rwabibona ukundi rukamugabanyiriza ibihano cyangwa bigasubikwa.

Me Ibambe Jean Paul yagaragaje ko Urukiko rudakwiye guha ishingiro ikirego Ubushinjacyaha buregamo uwo yunganira.

Yagaragaje ku kijyanye n’icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru nta byabayeho kuko Mutesi Jolly yari umutangabuhamya mu Rukiko, aho kuba uwatanze amakuru.

Yagaragaje nta gikorwa na kimwe Nkundineza Jean Paul yigeze akora kigize icyo cyaha.

Me Ibambe yasabye ko uwo yunganira yagirwa umwere kuri ibyo byaha akurikiranyweho.

Me Bayisabe Ernest we yagaragarije Urukiko ko ibyo uwo yunganira akurikiranyweho ari amakosa y’umwuga atari icyaha.

Me Bayisabe yagaragarije Urukiko ko ibyo Ubushinjacyaha buri gusaba by’igihano cy’igifungo cy’imyaka 10, ngo kuko habaye impurirane mbonezamugambi bitari mu bubasha bw’Urukiko rw’Ibanze gutanga igihano kirenze imyaka itanu.

Yagaragaje ko kuba bwifuza igifungo cy’imyaka 10 bwari bukwiye kuba bwararegeye Urukiko Rwisumbuye.

Nkundineza yagaragaje ko abatangabuhamya babajijwe barimo Rukundo Emmanuel uzwi nka Emmy Nyawe batanze ubuhamya bw’ibyo bategetswe kandi ko amabazwa ye atagaragajwe muri dosiye.

Basabye ko imvugo za Emmy Nyawe na Irasubiza Jules zitazashingirwaho kuko batigeze bazireguraho.

Nyuma y’impaka Ndende umucamanza yapfundikiye iburanisha, avuga ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 18 Mata 2024 saa kumi z’umugoroba.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button