Andi Makuru

Kabuhariwe umunya brazil Robinho yafunzwe nyuma yo guhamywa icyaha cyo gufata ku ngufu

Kabuhariwe wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Brazil, Robinho, yafatiwe iwe mu rugo ajyanwa muri gereza nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 9 ku cyaha acyo gusambanya ku ngufu ashinjwa ko yakoze muri 2013. 

Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe nka AC Milan na Manchester City yatangiye gushinjwa icyo cyaha mu myaka ibiri ishize ubwo oubutabera bwo mu butaliyani bwamukurikiranagaho uruhare mu gufata ku ngufu umugore w’umunya-Albania wavugaga ko Robhinho yamusambanyije mu kivunge cy’abandi basore nabo bamusimburanwagaho mu kabyiniro kamwe ko mu mujyi wa Milan mu butaliyani.

Iki cyaha ashinjwa ngo yagikoze mu mwaka wa 2013.

Robinho, w’imyaka 40, yatawe muri yombi ari iwabo mu mujyi wa Santos yavukiyemo.

Reta y’Ubutaliyani yari yasabye ko yafungirwa muri Brazil nyuma y’uko iki gihugu kinaniwe kumwohereza kuburanira no gufungirwa mu burayi.

Ku wa gatatu, Urukiko rwo muri Brazil nibwo rwahamije Robihno icyaha ashinjwa runamukatira igifungo cy’imyaka 9 ari nako rutegeka ko ahita afungirwa muri gereza aho kugira ngo akomeze kuburana yidegembya.

Ejo ku wa kane, umucamanza wo mu rukiko rw’ubujurire yanze kwakira ubusabe bwo gusubika igifungo cya Robinho.

Icyemezo cy’inkiko muri Brazil cyishimiwe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ahanini kubera ko benshi batekerezaga ko iki cyamamare cyashobora gutoroka ubutabera kitwaje ubwamamare n’amafaranga yacyo.

Robinho wahoze ari umukinyi mpuzamahanga, yakiniye igihugu cye imikino 100 akaba yari asanzwe akinira ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani igihe iki cyaha cyabaga muri 2013.

Ku cyumweru, uyu mukinnyi, wamaze imyaka ibiri akinira Manchester City, yabwiye ikinyamakuru cyo muri Brazil ko yakoze iyo mibonano mpuzabitsina ashinjwa ariko ko “habaye ukumvikana”.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button