Andi Makuru

Amashayaka ya PSD na PL yemeje Kagame wa FPR nk’umukandida wayo

Ku cyumweru amashyaka Parti Libéral (PL) na Parti Social Démocrate (PSD) yemeje ko azashyigikira umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi mu matora yo muri Nyakanga (7) uyu mwaka.

PL na PSD ni amwe mu mashyaka macye amaze imyaka iri hejuru ya 30 akorera mu Rwanda, aheruka gutanga abakandida perezida mu matora mu 2010.

Mu buryo bugaragara, imbaraga z’amashyaka mu Rwanda zisa n’izamizwe n’ishyaka riri ku butegetsi FPR kuva mu 1994 ryiganje henshi mu gihugu.

Mu buryo budatunguranye, mu nama rusange z’aya mashyaka zabereye umunsi umwe ariko ahatandukanye i Kigali, aya mashyaka yombi yemeje ko azashyigikira Kagame.

PSD ibarizwamo Dr Biruta nayo nta mukandida uzayihagararira kuko ishyigikiye Kagame.

Mu matora ya perezida yo mu 2010, umukandida Jean-Damascène Ntawukuriryayo wa PSD yagize amajwi 5% naho Prosper Higiro wa PL agira 1%.

Mu itangazo ryo ku cyumweru, PL yavuze ko igiye gushyigikira Kagame kuko yakoze ibintu bikomeye birimo guhagarika jenoside no kubohora u Rwanda.

Iri shyaka ryitegura kuzuza imyaka 33 rigira riti: “…Ubu natwe abaye umukandida wacu tugomba kwamamaza mu Banyarwanda bose…”

Mu nama nkuru ya PSD, perezida wayo Vincent Biruta – usanzwe ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga – yavuze ko bemeje gushyigikira Kagame kuko ari “umuyobozi w’indashyikirwa werekanye ubushobozi buhambaye”.

Agira ati: “Ikindi ni uko Abanyarwanda bamukunda ku buryo budashidikanywaho.”

PL yavuze ko ishyigikiye Kagame kuko yahagaritse jenoside akanabohora u Rwanda.

PL – ishyaka rivuga ko riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu – ikuriwe na Donatille Mukabalisa, kuva mu 2013 ni umukuru w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite, mbere yaho yari umusenateri, kandi yinjiye mu nteko ishingamategeko kuva mu 2000, nk’uko umwirondorowe ubigaragaraza.

Uhereye ku bakuriye aya mashyaka, n’abari iruhande rwabo bashobora kugumana imyanya cyangwa kubona imyanya mu Nteko Ishingamategeko no muri leta ikuriwe na FPR, guhatana na ya ‘ntare’ bashaka impinduka, bishobora kutabahira, bikaba byasobanura amahitamo bakoze ku cyumweru.

Umwe mu basesengura ibya politike avuga ko FPR-Inkotanyi “yirunzeho imbaraga za politike zose zishoboka” mu Rwanda, bigatuma ibyitwa politike y’amashyaka menshi mu Rwanda “isigara iriho ku mazina gusa” y’ayo mashyaka.

Bernard Ntaganda, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, ishyaka yashinze PS-Imberakuri rimaze imyaka ryaracitsemo kabiri, igice cye nticyemewe n’amategeko, ikindi gice cyaremewe kandi cyabonye imyanya mu Nteko Ishingamategeko.

Ntaganda, kenshi avuga ko FPR-Inkotanyi “yanize urubuga rwa politike” kandi ko itihanganira irindi shyaka cyangwa undi munyapolitike “utabona ibintu kimwe na yo”.

Abashyigikiye FPR bo kenshi batanga ingingo ko iri shyaka – n’umukuru waryo Paul Kagame – bagejeje u Rwanda ku mutekano, iterambere no gusubiza agaciro Abanyarwanda.

Akenshi ibi babishyira kuri Paul Kagame, cyane cyane mu gihe nk’iki amatora yegereje, aho benshi biteze ko nta kabuza azayatsinda, ahubwo bibaza amajwi azagira ku 100, kuko kugeza ubu nta mukandida ugaragara ukomeye bazahatana.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button