Andi Makuru

RIB yatangiye iperereza ku cyateye inkongi yibasiriye igorofa rya Gare ya Musanze.

Inyubako yo muri Gare ya Musanze yibasiwe n’inkongi bikekwa ko yatewe na gaz yo guteka yakoreshwaga n’imwe muri restaurants zikorera muri iyo nyubako. Icyakora ntibiramenyekana niba koko ari gas yabiteye koko ariko bitegerejwe ko bimenyekana neza nyuma y’aho ikigo cy’igihugu cy’Ubugenzacyaha cyagaragaye ahabereye inkongi gikusanya ibimenyetso byafasha mu iperereza rigamije gutahura nyirabayazana w’iyi nkongi.

Ni inkongi yatangiye saa Mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aho igorofa ryo hejuru ryose n’ibyari birimo byahiye birakongoka nubwo hataramenyekana agaciro k’ibyahiriyemo muri rusange.

Iryo gorofa ryafashwe n’inkongi ryakoreragamo ibiro by’ibigo bitandukanye birimo RFTC Musanze, Jaguar, Ubuyobozi bwa gare, Prime Insurance, restaurants n’ubundi bucuruzi.

Imiryango yakorerwagamo igera kuri 25.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya no gukumira Inkongi ryahise rihagoboka rifasha mu kuzimya umuriro utarangiza byinshi.

Inyubako ya Gare ya Musanze yibasiriwe n’inkongi y’Umuriro mur gitondo cyo kuri uyu wa mbere

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button