Andi Makuru

Perezida Kagame yasubije abavuga amagambo ya gashozantambara ko ku kurinda u Rwanda ntawe azasaba uruhushya

Perezida Paul Kagame yateguje abamaze igihe bifuriza inabi u Rwanda no kuruharabika, ko bazabona isomo.

Ni ijambo yavugiye mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama 2024, nyuma y’aho Perezida w’u Burundi n’uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bamaze iminsi bashinja u Rwanda gufasha imitwe yitwaje intwaro ya RED Tabara na M23.

Evariste Ndayishimiye uyobora u Burundi tariki ya 21 Mutarama 2024 yavugiye i Kinshasa ko u Rwanda rwahemukiye igihugu cye, agaragaza ko rukwiye undi muyobozi kandi afite umugambi wo gukura Perezida Kagame ku butegetsi.

Félix Tshisekedi uyobora RDC na we mu gihe yiyamamarizaga kuyobora manda ya kabiri, yibasiye Perezida Kagame ndetse anateguza ko azasaba Inteko Ishinga Amategeko, imuhe uburenganzira bwo gushoza intambara ku Rwanda.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama y’Umushyikirano ko atasubije ibi bitutsi byaturutse mu Burundi no muri RDC kuko bitica, ariko ko igihe kizagera abayobora ibi bihugu bige isomo.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ntabwo nasubije ibi bitutsi biva mu Majyepfo no mu Burengerazuba kuko ntibyica. Ariko igihe kizagera bige ikintu kuko bakoze ikosa rikomeye. Ntabwo duteza ibibazo, tunirinda gushotorwa, turabyirengagiza mu gihe bitarenze umurongo.”

Yakomeje avuga ko atazemera kwikorezwa umutwaro, kandi ko nibagerageza kugaba igitero ku Rwanda, azasubiza adasabye uruhushya uwo ari we wese.

Ati “Ibi ni amagambo, abantu bakadushinja buri kimwe, bakatwikoreza imitwaro yacu n’iy’abandi. Kunyikoreza umutwaro ntabwo bizaba. Tugabweho igitero, nta muntu nasaba uruhushya.”

U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda tariki ya 11 Mutarama, RDC yirukana Ambasaderi warwo mu 2022. Ibi byemezo byombi byashingiye ku mwuka mubi uri hagati y’impande zombi.

IGIHE

Inkuru bijyanye

Back to top button