Andi Makuru

Minisitiri w’Intebe Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida muto Faye wa Sénégal wagize Sonko Minisitiri w’intebe we

Perezida mushya wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye yasezeranyije ko “impinduka yimbitse” hamwe n'”ubusugire bwinshi kurushaho” ari bimwe mu by’ingenzi ashyize imbere, ubwo yarahiraga ku wa kabiri.

Muri uwo muhango wabereye mu mujyi wa Diamniadio hafi y’umurwa mukuru Dakar, Perezida Faye yanavuze ko ubufatanye bwinshi kurushaho na bwo bucyenewe hagati y’ibihugu by’Afurika mu guhangana n’inkeke ku mutekano.

Nyuma yaho ku wa kabiri, Perezida Faye yagennye inshuti ye yanabaye umujyanama we muri politiki, Ousmane Sonko, nka Minisitiri w’intebe, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo y’umunyamabanga mukuru w’ibiro bya perezida, Oumar Samba Ba, mu itegeko-teka yasomeye kuri televiziyo y’igihugu.

Uwo muhango w’iharanira rya Faye witabiriwe n’abategetsi babarirwa mu magana n’abaperezida benshi b’ibihugu byo muri Afurika.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Bassirou Diomaye Diakhar Faye, uherutse gutorerwa kuyobora Sénégal.

Faye w’imyaka 44 yatorewe kuba Perezida wa Gatanu w’iki gihugu nyuma yo gufungurwa kuko yari imfungwa ya politiki cyane ko aturuka mu ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Éthique et la Fraternité) ritavugaga rumwe n’iryari ku butegetsi.

Yatsinze amatora nyuma yo kugira amajwi 54% nyuma yo guhigika umukandida wo mu ishyaka ryari ku butegetsi Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu wagize amajwi 35%.

Ubwo yari amaze gutsinda, Perezida Kagame ari mu bamwifurije imirimo myiza.

Mu butumwa Perezida Kagame yashyize kuri X, yavuze ko “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa kwe nka Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy’icyizere cy’abaturage ba Sénégal, nshimira cyane ku bw’amatora yabaye mu mahoro. Niteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu bibiri.”

U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki kuko mu 2021 aribwo Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, yizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize ifunguwe. Ibihugu byombi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Senegalese.

Kuri ubu kandi hari amasezerano ibihugu byombi biteganya gusinyana mu bijyanye n’uburezi, ubuzima ndetse n’ingendo zo mu kirere.

Dr Ngirente n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Général Mamadi Doumbouya wa Guinée na Moussa Faki uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Inkuru bijyanye

Back to top button