Andi Makuru

Abashinwa 22 batawe muri yombi nyuma y’igihe batuburira abantu bakoresheje ikoranabuhanga

Abategetsi muri Zambia bavuze ko batahuye “igico cyo kuri internet gikora uburiganya bw’urusobe”, bata muri yombi abantu 77, barimo n’Abashinwa 22.

Nyuma y’igikorwa cy’isaka cyari gihuriwemo n’inzego nyinshi cyakozwe kuri kompanyi iyobowe n’Abashinwa, abategetsi bavuze ko iyi ari “intambwe ikomeye itewe mu rugamba rwo kurwanya ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa”.

Iyo kompanyi yakoreshaga Abanya-Zambia bibwiraga ko bagiye kujya bakora akazi ko kwakira abantu kuri telefone.

Mu bikoresho byafashwe, harimo ibituma abantu bahamagaye batagaragaza ahantu bahamagariye, ndetse na za ‘SIM cards’ zibarirwa mu bihumbi.

Kompanyi Golden Top Support Services yahaye Abanya-Zambia bari hagati y’imyaka 20 na 25, batazi ko baje gutubura.

Iyo kompanyi yasatswe, yitwa Golden Top Support Services, nta cyo iratangaza kuri ibyo birego.

Uko gusaka ibiro byayo, biri ahitwa i Roma, agace gatuwe ahanini n’abifite ko mu nkengero z’umurwa mukuru Lusaka wa Zambia, kwayobowe n’ikigo cya Zambia gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (DEC, mu mpine y’Icyongereza), ndetse polisi, urwego rushinzwe abinjira mu gihugu n’itsinda rirwanya iterabwoba, na bo bari bari muri icyo gikorwa.

Bibaye nyuma y’igikorwa cyo gukusanya amakuru y’ubutasi cyari kimaze amezi gikorwa n’izo nzego, nyuma yuko uburiganya bwo kuri internet bwiyongereye muri Zambia ku buryo buteye inkeke, nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa DEC, Nason Banda, ubwo iryo saka ryari rimaze gukorwa ku wa kabiri.

Yavuze ko kompanyi Golden Top Support Services yari yahaye akazi Abanya-Zambia “badafite amakenga” bafite hagati y’imyaka 20 na 25.

Banda yanavuze ko abo bari bahawe akazi ko “gukora ibiganiro birimo ububeshyi bakabigirana n’abakoresha telefone zigendanwa badafite amakenga bo ku mbuga zitandukanye nka WhatsApp, Telegram, ku mbuga zo kuganiriraho n’izindi, bakoresheje ibiganiro byabanje kwandikwa”.

Muri icyo gikorwa cy’isaka, hafashwe udusanduku 11 twa ‘SIM’ – ibi ni ibikoresho bishobora gutwara ubutumwa bwo guhamagara mu buryo butuma bukwepa imirongo ya telefone yemewe n’amategeko.

Banda yavuze ko ibi bituma ubwo butumwa bukoreshwa “mu bikorwa by’uburiganya, harimo nk’uburiganya bwo kuri internet n’ububeshyi bwo ku mbuga za internet”.

Ikigo DEC cyavuze ko hanafashwe za ‘SIM cards’ zirenga 13,000 – z’imbere mu gihugu n’izo mu mahanga, kandi ko ibyo bishimangira “urwego icyo gikorwa cyageragaho”.

Abanya-Zambia bari bakomeje kwiyongera umubare mu kubura amafaranga bari basanzwe bafite kuri konti zabo zo muri banki binyuze mu bikorwa by’iyezandonke, nubwo Banda yavuze ko ubu bubeshyi buvugwa ko bwarimo “ibikorwa binyuranyije n’amategeko bwageraga hanze y’imipaka ya Zambia”.

Ibimenyetso byagaragaje ko abantu bo mu bihugu nka Singapour, Peru, Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) no mu bindi bihugu bimwe byo muri Afurika, bibasiwe.

Imbunda ebyiri nto hamwe n’ibikopo hafi 78 by’amasasu byafashwe, ndetse imodoka ebyiri, z’Umushinwa ufite aho ahuriye n’ubwo bucuruzi, na zo zafashwe.

Banda yavuze ko Abanya-Zambia bashyiriweho ibirego ndetse barekurwa by’agateganyo nyuma yo kwishyura amafaranga y’ingwate, kugira ngo bafashe abategetsi mu iperereza ryabo.

Abanyamahanga – Abashinwa 22 n’Umunya-Cameroun – baracyafunze.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button