Andi Makuru

Ngororero: 6 bafungiwe kwica umubyeyi wasabaga indezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu batandatu barimo umwarimu n’uwari warabyaranye n’umukobwa wasabaga indezo ari nawe wishwe.

RIB ivuga ko aba bantu bose bafunzwe tariki ya 27 Werurwe 2024, bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubufatanyacyaha mu kwica uwitwa Nyirakanani Claudine w’imyaka 42.

Muri aba bafunzwe harimo n’umugabo wari warabyaranye na nyakwigendera.

Ibi ngo byabereye mu Kagari ka Vuganyana mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero tariki ya 22 Weruwe 2024 ndetse mu bafuzwe harimo n’umwarimu ku ikigo cy’amashuri abanza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye IGIHE, ko nyuma y’uko uwo mugabo wari warabyaranye na nyakwigendera ategetswe kujya amuha indezo we n’umugore we batangiye kujya bamwandikira ubutumwa bugufi.

Ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko amaze gutegekwa n’urukiko kujya atanga indezo ya buri kwezi; afatanyije n’umugore we batangiye koherereza nyakwigendera ubutumwa bugufi bumutera ubwoba bamubwirako ko n’ubwo abatsinze ku bijyanye n’indezo, bamubwira ko ntazo bazamuha niyo yazibona azazihabwa batakiriho.”

Yakomeje agira ati “Nta mpamvu n’imwe yabaho yatuma umuntu yambura undi ubuzima. Ku bijyanye n’ubugome bwakorewe nyakwigendera ntabwo RIB izihanganira uwo ariwe wese uzabikora. Kwica umuntu kubera kwanga gutanga indezo birababaje. Ikindi kandi kuba umugambi waracuzwe n’abantu babiri bagashishikariza abandi, ntihagire n’umwe utanga amakuru biragayitse.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda kudahishira icyaha icyo aricyo cyose no kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe.

Aba bantu bose bahamwe n’ibi byaha bahanishwa igifungo cya burundu.

IGIHE

Inkuru bijyanye

Back to top button