Andi Makuru

NEC yagaragaje ahantu abakandida batemerewe kwiyamamariza

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko hari ahantu habujijwe gukorerwa ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bashaka kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko cyangwa ushaka kuba Umukuru w’Igihugu.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko mu hantu hetemewe kwiyamamariza harimo amasoko, amavuriro, amashuri, mu ngoro z’ubutabera n’ahandi.

Yagize ati “Hari ahemerewe kwiyamamariza. Ntibemerewe kwiyamamariza ku masoko, ntibemewe kwiyamamariza ku mavuriro, mu mashuri no mu ngoro z’ubutabera.’’

Yakomeje agira ati “Ntibemerewe kwiyamamariza ahantu hafite izindi nshingano z’Abanyarwanda bemerewe gukomeza kwisanzura mu buzima busanzwe, ntibagomba kuvangirwa mu mibereho y’indi ya buri munsi.”

Gasinzigwa yagaragaje ko mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira, buri mutwe wa Politiki cyangwa umukandida wigenga baba bagomba gutanga urutonde rw’aho bagomba kwiyamamariza kandi bakabigeza ku nzego z’ibanze.

Ati “Tuba tugomba kubimenya kugira ngo dukurikire bitazaba ari ahantu hashobora kubangamira bya bindi bishobora kugabanya umutuzo ku Banyarwanda. Hari aho dushobora kubangira ko bakorera kuko hari ahantu hatemerewe kuba bakiyamamariza.”

Ubwo NEC yaganiraga n’abanyamadini n’amatorero kandi yabibukije ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitemerewe kuyakorerwamo nubwo abayoboke b’amadini bashobora kwiyamamariza imyanya runaka.

Biteganyijwe ko kuva ku wa 18 Kamena 2024, abakandida bemerewe kwiyamamaza ari bwo bazatanga aho baziyamamariza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 22 Kamena 2024 bisozwe ku wa 13 Nyakanga 2024 mu gihe amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b’imbere mu Gihugu.

Imbere mu gihugu hateguwe site z’itora 2,441 n’ibyumba by’itora 17,400 mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga hari ibiro by’itora 140 mu bihugu 74.

IGIHE

Inkuru bijyanye

Back to top button