Andi MakuruUbutabera

Abacungagereza bavuzweho gufungirwa i Rwamagana bakaza kurekurwa, ibyabo byasobanuwe neza

Nyuma y’iminsi mikeya ibitangazamakuru bitandukanye bigaruka ku makuru agaragagaza ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwafunze mu buryo bwihariye abacungagereza 135 bari bamaze igihe bafungiwe mu ishuri ry’amahugurwa ryarwo riherereye mu Karere ka Rwamagana bakurikiranyweho amakosa atandukanye, u rwego rwasobanuye impamvu y’iryo fungwa n’uko bafunguwe n’inkurikizi kuri buri wese bitewe n’icyiciro cy’amakosa bakoze.

Nubwo barekuwe ariko inzira ntizabaye zimwe kuri bose kuko hari abahise boherezwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo bakurikiranweho amakosa bakoze agize ibyaha, barirukanwa, abandi bagarurwa mu kazi.

Umushinjacyaha Mukuru akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, Havugiyaremye Aimable, yagaragaje ko mu bacungagereza bari bakurikiranyweho imyitwarire mibi, 27 bashyikirijwe RIB ngo bakurikiranweho ibyo bakoze kuko byagaragaye ko bigize icyaha, 20 bemerewe gusubira mu kazi mu gihe abandi basabiwe kwirukanwa burundu mu kazi.

Yakomeje agaragaza ko abo bacungagereza batari bafunzwe nk’uko byatangajwe ahubwo ko bari bakurikiranyweho amakosa, bahurizwa aho ishami rishinzwe imyitwarire muri RCS rikorera.

Ati “Kubera imiterere y’urwo rwego hari imyitwarire isabwa, rero RCS bagira ishami rishinzwe gukurikirana imyitwarire y’abo bakozi. Kubera ko bakorera hose mu gihugu barishyize ahantu hamwe i Rwamagana.

Yongeyeho ati “Abakozi b’urwo rwego iyo bakurikiranwaho amakosa, kubera ko bava ahantu hatandukanye bajyanwa aho ngaho kugira ngo bababaze kuri ayo makosa kugira ngo bahabwe amahirwe yo kwisobanura.”
Yagaragaje ko byaje kugaragaza ko hari imyitwarire mibi y’abakozi muri RCS kandi harimo ubufatanyacyaha, ko ari byo byatumye “bahamagawe ngo bahabwe n’umwanya wo kwisobanura”.

Ati “Harimo 27 bakoze amakosa ashyirwa mu rwego rw’ibyaha biteganywa n’amategeko bashyikirijwe RIB, 20 basanze batakurikiranwaho amakosa basubizwa mu kazi mu gihe abandi byagaragaye ko amakosa bakoze akomeye, twandikira Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu dusaba ko abo bantu birukanwa.”

Havugiyaremye yirinze gutangaza amakosa abo bakozi bakurikiranyweho.

Inkuru bijyanye

Back to top button