Andi MakuruUbutabera

Umukire wahindutse umumotari kubera guterezwa Cyamunara yise akagambane yagarutsweho na Mupiganyi wa Transparency

Umugabo utatangajwe amazina yasabye inguzanyo muri Banki agamije kubaka inzu, ahabwa miliyoni zisaga 100, atangira kubaka inzu y’igorofa, amafaranga amushirana itaruzura neza ariko yiyongereraho n’ayo yari afite ku ruhande kugeza igihe inzu ayuzurije.

Mu gihe amafaranga yamushiranaga Bank yatangiye kumwotsa igitutu cyo kwishyura imbumbe y’inguzanyo kuko yari yaratangiye kuraranya mu bwishyu bwa buri kwezi. Icyakora uyu mugabo ngo yasabye Bank ko yamwihanganira agakomeza kwishyura neza cyane ko yahise abona abantu bakodesha iyo nzu yose ku giciro cya miliyoni 4 buri kwezi, ayari kuvamo ubwishyu iyo Bank imwemerera kwishyura neza.

Ibi ngo siko byagenze kuko Banki yihutiye inzira yo kugaruza amafaranga yayo yose ninyungu, n’ibihano by’ubukererwe kandi icyarimwe, bituma itangiza gahunda ya Cyamunara y’iyo nzu yari imaze kubakwa. Iyo nzu ni uko yatejwe itaragira icyo imarira nyirugusaba umwenda ndetse ngo ibi byakenesheje uyu mugabo kuburyo yasubiye hasi gushakishiriza mu muhanda nk’umumotari.

iyi ni inkuru imwe yifashishijwe na Bwana Mupiganyi Apollinaire, umuyobozi wa Transparency International Rwanda, mu biganiro bisoza icyumweru cy’ubucamanza, byahuzaga urwego rw’ihuriro ry’amabanki, umwanditsi mukuru w’ingwate, Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko, urw’Abavoka ndetse n’izindi nzego zibarizwa mu rwego rw’ubucamanza.

Bwana Mupiganyi Apollinaire uyobora Transparency International Rwanda yagaragaje agahinda baterwa n’ibyo yita akagambane gakorerwa imitungo muri Cyamunara

Bwana Mupiganyi yifashishije iyi nkuru atunga agatoki urwego rw’amabanki ndetse n’abakora Cyamunara aho bamwe bashinjwa gusa n’abatega iminsi abakiriya basaba inguzanyo mu mabanki kugira ngo bananirwe kwishyura maze ingwate zabo zitezwe cyamunara kuko baba bazi neza ibyuho biri mu itegeko rigenga imikorere ya Cyamunara.

Ibi ntibiri kure y’ibyatangajwe na Prof Ngagi. We yasabye urwego rw’amabanki kwiga ku kibazo yise gupyinagaza abaturage bagana amabanki bashaka inguzanyo, aho igipimo cy’inyungu bakwa, ibihano ku bukererwe, n’imbaraga z’umurengera zishyirwa mu kwishyuza iyo kwishyura bitagenze neza uko babisezeranye, ngo byose bigaragaza neza ko biremerereye abaturage ariko bakaba badafite icyo babikoraho.

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwari ruhagarariwe na Prezida warwo Me NIYONKURU Jean Aimé ndetse n’Umunyamabanga nshingwabikorwa bwana TUYISENGE Theotime, nirwo rubarizwamo abakora akazi ko gucunga no kugurisha ingwate zitangwa hasabwa inguzanyo, ninabo bateza za Cyamunara mu irangizwa ry’imanza zitandukanye.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga Me NIYONKURU Jean Aime (uwa mbere i buryo)n’abandi bayobozi b’inzego nkuru ziri mu runana rw’ubutabera

Me NIYONKURU ashimangira ko Cyamunara ari isoko ritagomba gufatwa nk’irindi risanzwe kuko imitungo igurishwa iba igomba gukurwamo ubwishyu kugira ngo abatsindiye indishyi bahabwe ubutabera. Yagarutse ku manyanga ashobora gukorwa mugihe hazashyirwaho amafaranga ntarengwa yategekwa ko imitungo yajya igurwa hagamijwe kwirinda gupfobya agaciro k’umutungo, aho bamwe bashobora kujya bagambana mu ikorwa ry’igenagaciro bigatuma Cyamunara zisa n’izidashoboka.

Kuba ibibazo biri mu biciro bigurwa imitungo biri mu bihangayikishije inzego zitandukanye ntibikuraho ko Cyamunara igumana imiterere yayo aho umutungo ugurishwa inshuro 3, iya mbere n’iya 2, nyirumutungo akaba ashobora kwanga igiciro ariko iya 3 yo akaba adashobora kwanga amafaranga yabaye menshi muyandi yose yashyizwemo n’abapiganirwa uwo mutungo hatitawe ku igenagaciro uwo mutungo wari ufite.

Ubwanditsi

Inkuru bijyanye

Back to top button