Andi Makuru

DRC: Muyaya yashimangiye ko Kinshasa itumbereye intambara mu kurangiza ikibazo cya Kivu

Umuvugizi wa leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko batangiye “urugendo rwo gukemura burundu” ibibazo “bikabije” by’umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu bimaze imyaka 25 cyangwa 30, kandi ko bifuza igisubizo cya gisirikare.

Mu kiganiro ‘Dialogue entre Congolais’ cya Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, Patrick Muyaya yavuze ko leta “ntiyibagiwe” abaturage ba Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya Ruguru bari kugirwaho ingaruka zikomeye n’intambara hagati ya M23 n’ingabo za leta, ahubwo “dukurikirana ibintu umunsi ku munsi”.

Muri iki kiganiro, Muyaya yumvikanye asobanura ko inzira za dipolomasi zitatanze umusaruro ku makimbirane amaze imyaka myinshi agaruka mu burasirazuba DR Congo.

Imirwano ikomeye yabaye mu mpera z’icyumweru gishize n’ejo ku wa mbere mu majyepfo ya teritwari ya Masisi ahegereye intara ya Kivu y’Epfo, yatumye abaturage benshi bahunga bamwe berekeza muri teritwari ya Walikale mu burengerazuba bwa Kivu ya Ruguru, abandi muri teritwari ya Kalehe ya Kivu y’Epfo, nk’uko sosiyete sivile yaho ibitangaza.

Aba bavuga kandi ko ku wa mbere ibisasu byavuye ahagenzurwa na M23 bikagwa muri ‘centre’ ya Minova muri Kivu y’Epfo bigahitana abantu babiri barimo umugore. M23, bivugwa muri iyi mirwano ikomeje kwigarurira ibindi bice by’amajyepfo ya Masisi, nta cyo iravuga kuri ibyo birego.

Patrick Muyaya yavuze ko “ibihugu byose ku isi byifuza ko tujya mu nzira y’amahoro n’ibiganiro nk’ibya Luanda”, gusa anenga ko nta cyo bikora ku kuba “u Rwanda ari rwo rufasha M23”, yongeraho ati “ariko habaho igihe cya dipolomasi”.

Leta y’u Rwanda ihakana gufasha M23, ikavuga ko ikibazo cyayo ari icy’Abanyecongo ubwabo.

Inkuru bijyanye

Back to top button