Andi Makuru

Perezida Kagame yashimangiye uruhare rw’urubyiruko mu guhindura Afurika

Perezida Kagame yashimangiye uruhare rw’urubyiruko mu iterambere rya Afurika mu binyejana biri imbere. Yikije ku bushobozi bwarwo bwo guhindura urwego rw’ubukungu mu bihugu byo kuri uyu mugabane ku ruhando rw’Isi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku ya 16 Gicurasi 2024, ubwo yatangizaga inama ihuje abayobozi b’ibigo byo muri Afurika, Africa CEO Forum, aho ku cyerekezo cy’ahazaza h’Umugabane, Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe impinduka mu bitekerezo kugira ngo urubyiruko rugere ku iterambere rihamye.

Yavuze ko mu 2050 Afurika izaba ifite abaturage bangana na 25% by’abazaba batuye Isi, agaragaza ko ari ubwiyongere budasanzwe bw’abaturage, ariko bikwiye kubonwa nk’amahirwe adasanzwe yo guteza imbere ubukungu.

Ati “Vuba aha, ku Isi mu ahafite ubukungu buciriritse Afurika niyo izaba yaguka”.

Icyerekezo cye kuri Afurika ni uko uyu mugabane utagira uruhare mu bukungu bw’Isi gusa ahubwo wanabuyobora. Ati “Nk’uko ibinyejana bishira, Afurika izagenda iba imwe mu bitiza umurindi ubukungu bw’Isi”.

Icyakora, Perezida Kagame yasobanuye neza ko kugera kuri iki cyerekezo bisaba ibirenze kugira umubare munini w’abatuye Afurika. Yasabye ko habaho impinduka zifatika mu buryo Abanyafurika baharanira iterambere.

Ati “Kugira ngo dukomeze gutera imbere, tugomba kuzamura imitekerereze yacu kandi tugatumbira ibifatika.”

Uyu ni umukoro ureba abayobozi ba Afurika, abanyemari, n’abaturage bose ndetse ko bagomba guharanira kuba indashyikirwa no guhanga udushya mu bikorwa byose.

Ijambo rya Perezida Kagame ryari rikubiyemo ubutumwa bugaragaza ko inzira yo gutera imbere iharurwa no kwiyemeza n’ubushake bwo guhinduka. Mu gusingira ibi, Afurika ishobora kubyaza umusaruro ubushobozi bwayo, ikizeza ahazaza heza abaturage bayo.

Kubera ubwiyongere bw’abaturage n’izamuka ry’urwego rw’ubukungu buciriritse, Afurika yitezweho kuba izingiro ry’ubukungu ariko, kugera kuri byo bikaba bisaba imitekerereze ivuguruye yibanda ku bwiza no kuba indashyikirwa, nk’uko Perezida Kagame yabivuze neza, ati “Kugira ngo dutere imbere, tugomba kuzamura imitekerereze yacu.”

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button