Andi Makuru

Benjamin Netanyahu n’umukuru wa Hamas Yahya Sinwar mu bashyiriweho manda zibata muri yombi

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) yasabye ko yahabwa impapuro zo guta muri yombi ministiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu hamwe n’umukuru wa Hamas muri Gaza Yahya Sinwar kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasiriye inyokomuntu bashinjwa.

Karin Khan yavuze ko hari impamvu zumvikana zishingirwaho mu kwemera ko abo bagabo bombi bafite uruhare rukomeye mu byaha byakorewe inyokomuntu kuva kuya 7 ukwakira 2023 bityo ko bakwiriye kubibazwa.

Umushinjacyaha Kharim Khan yasabye ICC gusohora impapuro zita muri yombi abakoze ibyaha byibasiriye inyokomuntu muri Gaza.

Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant n’umukuru wa politike muri Hamas Ismail Haniyeh, hamwe n’umukuru wa gisirikare muri uwo mutwe wa Hamas Mohammed Deif nabo bari mu bashobora gushyirirwaho impapuro zibata muri yombi.

Uru rukiko CPI, rufite icyicaro i La Haye (Hague) mu Buhorandi, rwari rumaze igihe rukora iperereza ku bikorwa bya Israel mu ntara yigaruriye muri iyi myaka itatu ishize  ndetse n’iperereza ku bikorwa bya vuba aha by’umutwe wa Hamas.

Netanyahu ubu vuba yavuze ko kuvuga ko abategetsi bakuru b’icyo gihugu bagomba kujya kuri uru rutonde rw’abashakishwa n’urukiko rwa CPI na ICC ari ”akumiro k’urugero rw’imbonekarimwe”.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Intambara wa Israel Benny Gantz usanzwe atarebana neza na Netanyahu – yamaganye icyo cyemezo cy’umucamanza usaba usohorwa ry’impapuro zifata aba bagabo bakomeye muri politiki yo mu burasirazuba bwo hagati.

Ubu rero abacamanza ba CPI bazafata ibyemezo niba bibaza ko ibyemezo bihagije kugira ngo basohore izo mpapuro (zo kushakisha no gufata abo bantu).

Igihe bishobora kumara nticama kingana, kuva ku mayinga mbere n’amezi rimwe na rimwe ahaca hagati y’igihe umushikirizamanza asabiye umutahe, n’igihe abacamanza babifatako ingingo.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button