Andi Makuru

Perezida wa Kenya William Ruto yakojeje agati mu ntozi ku bibazo bya Kinshasa

Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko ikibazo cya M23 ari ikibazo hagati ya leta ya Kinshasa n’abaturage bayo, atari ikibazo cy’u Rwanda na DR Congo kandi ko ari ikibazo kizakemurwa gusa n’inzira z’ibiganiro.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique ari i Kigali mu nama ya Africa CEO Forum mu mpera z’icyumweru gishize, Ruto yabajijwe ku guhangana hagati ya ba Perezida Tshisekedi na Kagame n’uburyo gishobora guteza ibibazo akarere ka Africa y’iburasirazuba. Ndetse n’uburyo yakemura iki kibazo.

Ruto uvuga ko azi iki kibazo, kuko Kenya yatanze ingabo mu mutwe w’ingabo z’akarere zagiye kugarura amahoro muri DR Congo, mu gihe M23 yasabwaga gushyira intwaro hasi ikajya mu nkambi z’agateganyo mbere y’uko abayigize basubizwa mu buzima busanzwe. Ibintu bitashobotse kugeza ubu.

Yagize ati: “M23 yemeye kuva mu duce yari yarafashe, M23 yabajije ibibazo [ngo]; ‘turajya mu nkambi, dutange intwaro zacu mbere yuko tuganira? Cyangwa se turaganira maze tujye mu nkambi tuzi ibyo ari byo? Ese twashyira ibyo dusaba ku meza?’ Kandi ibyo byarumvikanaga kuri twese.”

Yavuze ko basabye leta ya Kinshasa kureba “uko yaganira n’abo baturage bayo kugira ngo tubashe gukemura icyo kibazo”.

Inzobere za ONU zagaragaje ibimenyetso byazo ko ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23, kandi ko ingabo za DR Congo zikorana n’inyeshyamba za FDLR, ibirego leta za Kinshasa na Kigali zihakana.

Kinshasa ivuga ko M23 ari u Rwanda rwihishe inyuma y’izo nyeshyamba ubu zimaze gufata igice kitari gito cy’intara ya Kivu ya Ruguru ya DR Congo. Kinshasa kandi yahakanye ko itazigera iganira n’uwo mutwe wa M23.

Abategetsi ba Kinshasa muri iki gihe bagiye bumvikana bagaragaza ko inzira y’ingufu za gisirikare ari yo isigaye mu gukemura ikibazo cya M23, cyane muri iki gihe ingabo za leta zifashwa mu ntambara n’ingabo zoherejwe n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa y’amajyepfo, SADC, hamwe n’imitwe yitwaje ibirwanisho ishyigikiwe na leta yiswe Wazalendo.

Gukemuza ikibazo ingufu za gisirikare

Ruto avuga ko ikibazo mu burasirazuba bwa Congo “kidashobora gukemuka hakoreshejwe ingufu za gisirikare, cyane cyane mu gihe bamwe mu bahanganye bashaka kuganira”.

Ati: “Ni yo mpamvu twasabye leta ya DR Congo kureba, ibishyizemo imbaraga, igakoresha uburyo buhari; inzira y’amahoro ya Nairobi… cyangwa inzira y’amahoro ya Luanda, na yo kandi ni uburyo bw’ibiganiro, cyangwa se ikabifatanya byombi.

“Gukoresha izo nzira zihari hakiri kare nibyo bizakemura iki kibazo hakiri kare.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, SADC – yohereje ingabo muri DR Congo kuva mu Ukuboza(12) umwaka ushize – yatangaje ko igiye gutangira ibitero bya gisirikare “byo kurangiza umutwe wa M23”.

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya, yabwiye Radio Okapi ko “ibihugu byose ku isi byifuza ko tujya mu nzira y’amahoro n’ibiganiro nk’ibya Luanda”, gusa anenga ko nta cyo bikora ku kuba “u Rwanda ari rwo rufasha M23”.

Muyaya yavuze ko aho ibintu biri ubu “ni aho dufite ikibazo cyihutirwa”.

Yagize ati: “Hari ibikorwa birimo kuba byo gutegura ‘opérations’ za gisirikare hagati yacu n’ingabo za SADC, sinatanga amakuru arambuye kuri ibi, bisobanuye ko mu bisubizo byose biteganywa hano igisubizo cya gisirikare dushyize imbere, ari na cyo dushaka, kizadusaba ikiguzi cy’abantu.”

Umuvugizi w’igisirikare muri Kivu ya Ruguru yavuze ko ingabo za FARDC uyu munsi zagabye ibitero kuri M23 kandi bikomeje

Muri iki cyumweru, muri teritwari ya Masisi na Rutshuru haravugwa imirwano ikomeye hagati y’uruhande rwa leta na M23, ntibizwi neza niba ibitero SADC yavugaga byaratangiye.

None ku wa gatatu, umuvugizi w’igisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, yatangaje ko ingabo za leta “FARDC zagabye ibitero mu gitondo cy’uyu munsi” mu birindiro bya M23. Avuga ko ibitero bikomeje kandi ngabo za leta ubu zigenzura ibice bitandukanye yarondoye byo muri teritwari ya Masisi “nyuma yo guhunga” kwa M23, we yise ingabo z’u Rwanda. Ibi Ndjike yavuze ntacyo M23 irabivugaho.

Muri iyi ntambara, yaba ingabo za FARDC cyangwa inyeshyamba za M23 nta ruhande rukunze kuvuga ko ari rwo rwagabye ibitero, ahubwo impande zombi kenshi zivuga ko zatewe. Ibyatangajwe na Ndjike uyu munsi bishobora kumvikana nk’intangiriro z’ibitero bimaze iminsi bivuzwe ko birimo gutegurwa.

Mu kiganiro na Jeune Afrique, William Ruto yavuze ko yaganiriye n’abakuru ba SADC ubwo ingabo za Kenya zavaga muri DR Congo iza SADC zinjirayo. Ati: “Mbabwira neruye ko tubona ko nta gisubizo cya gisirikare kiri hano”.

Ati: “Kandi ntekereza ko buhoro buhoro, nyuma y’amezi menshi, ubu bemeranya na twe ko hakwiye kubaho gutekereza bushya [niba] dukwiye koherezayo izindi ngabo cyangwa se twakoherezayo abantu benshi mu biganiro, kuko bariya [M23] ni abaturage bifuza kandi biteguye kuganira na leta yabo.

“Unambajije, nasubiramo nti: ‘Nitureke gukomeza iki kibazo, ntabwo ari ikibazo hagati y’u Rwanda na DRC, ntabwo ari hagati ya Kagame na Tshisekedi, ni ikibazo cy’abaturage na leta yabo. Turamutse tubyumva muri ubwo buryo ikibazo cyakemuka vuba.”

‘Niba ari Abanyecongo ikibazo kiba icya Kagame gute?’ – Ruto

Leta y’u Rwanda isanzwe isobanura ikibazo cya M23 nk’uko Ruto yagisobanuye muri iki kiganiro, ko ari ikibazo cya leta ya Kinshasa n’abaturage bayo.

Ibi byatangajwe na Ruto bishobora kutakirwa neza na Kinshasa, mu gihe gishize abategetsi ba Kinshasa bavuze ko ubutegetsi bwa William Ruto ko bubogamiye ku ruhande rw’u Rwanda muri aya makimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Gusa Ruto avuga ko uko asobanura iki kibazo atari u Rwanda cyangwa Perezida Kagame bonyine bakibona gutyo.

Yagize ati: “Si Kagame [gusa] ubivuga, nk’abakuru b’ibihugu, mu nama, twarabajije ngo: M23, abantu bayirimo, ni Abanyarwanda, cyangwa ni Abanyecongo? Nuko DRC iravuga ngo ni Abanyecongo…

“None, niba ari Abanyecongo ikibazo gihinduka icy’u Rwanda gute? Gihinduka ikibazo cya Kagame gute?”.

Yongeraho ati: “Ntekereza ko, niba byemezwa ko M23 ari Abanyecongo, icyo ni ikibazo cya Congo, bityo dukeneye igisubizo cyo muri Congo, kandi kubwa njye, numvise impande zose, haba ari ugukoresha inzira y’amahoro ya Luanda cyangwa iya Nairobi – inzira ya Nairobi yo nayivugaho nemye kuko nagiye muri zimwe mu nama zayo – M23 irashaka kuba mu biganiro, baravuga ngo kuki muduheza hanze? Turi Abanyecongo, dufite ibibazo, turashaka kuvugana na guverinoma yacu.”

Ibyatangajwe na William Ruto bishobora kutakirwa neza n’uruhande rwa leta ya Kinshasa

Leta ya Kinshasa yavuze ko itazigera iganira na M23 – yita umutwe w’iterabwoba ufashwa n’u Rwanda – idashyize intwaro hasi ngo ive mu bice yafashe.

M23 isaba leta ya Congo gukemura ikibazo cy’impunzi z’Abanyecongo, biganjemo Abatutsi bari mu bihugu byo mu karere, guhagarika ihohoterwa n’ubwicanyi bikorerwa Abatutsi b’Abanyecongo muri Congo, no kureka politike y’ivanguramoko.

Bamwe mu bakuriye M23 bahoze mu gisirikare cya DR Congo, bivugwa ko na bo bifuza gusubizwa mu ngabo bagahabwa imyanya – nk’uko byigeze kubaho ku mitwe nka M23 yabanje – n’abanyapolitike bayo na bo bagahabwa imyanya ya politike, gusa M23 ivuga ko ibi atari byo igamije.

Kuri Ruto, kuganira ni byo bizakemura aya makimbirane, ati: “Simbona igisubizo cyiza, ku baturage bafite ibibazo kuri leta yabo bashaka kuganira na yo kugira ngo ikemure ibibazo byabo….Nta kintu uwo ari we wese ahomba iyo uganiriye n’abaturage bawe.”

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button