U Rwanda rwasabye abanyarwanda kutita kubashaka kudobya amatora
Guverinoma y’u Rwanda kuwa 28 Gicurasi 2024 yagaragaje ko hari abari gukoresha itangazamakuru mu mugambi wo kudobya amatora rusange ateganyijwe muri Nyakanga 2024, nyuma y’integuza z’icyegeranyo cy’abiyise forbiden stories n’izindi mpamvu zigaragaragara hirya no hino.
Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byasobanuye ko aba bantu bari kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda n’abaturage bakoresheje ibihuha bidafite ishingiro, byongeraho ko guverinoma yabisobanuye kenshi kandi mu buryo buhagije.
Iri tangazo rivuga ko “Abanyarwanda ntibagitungurwa n’ibyo bikorwa by’abo bakoresha itangazamakuru mu nyungu zabo bwite, ahanini bigamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.”
Guverinoma yasobanuye kandi ko ibikorwa by’aba bantu bifitanye isano n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, “aho umutwe wa FDLR ukomeje gukingirwa ikibaba, hagamijwe kugirira nabi u Rwanda no gushyigikira ihinduka ry’ubutegetsi rimaze igihe ritangajwe na Perezida wa RDC.”
Ishingiye ku kuba Abanyarwanda bariyubakiye politiki ishingiye ku bumwe no gukorera mu mucyo, yatangaje ko intego y’ibi bikorwa itazigera igerwaho, kandi ko inzira ya demokarasi mu Rwanda izakomeza kandi mu mahoro no mu bwisanzure.
Muri aya matora azaba tariki ya 14 n’iya 15 Nyakanga 2024, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda bazihitiramo abo bifuza ko babayobora.
Iri tangazo risohotse mu gihe ibinyamakuru byateguje ko biteganya gushyira hanze uruhererekane rw’inkuru bihamya ko zicukumbuye, ngo bimaze umwaka n’igice bikurikirana, zigamije kugaragaza nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ni mu gihe Abanyarwanda bakomeje gutanga kandidatire zabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite, kizarangirana n’impera za Gicurasi 2024.