Andi Makuru

Ni iki cyitezwe ku nama ya mbere ya Korea-Africa Summit yitabiriwe n’ibihugu 48 bya Afurika?

Abategetsi b’i Seoul batangaje ko ibihugu 48 bya Africa byitabiriye ubutumire mu nama ya mbere ya Korea-Africa Summit.

Ugomba kuba warumvise US–Africa Leaders summit, Russia-Africa summit, China-Africa summit, New Africa-France summit cyangwa TICAD summit y’Ubuyapani na Africa, Korea yabonye ko yari yarasigaye.

Kagame n’itsinda ryamuherekeje bagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abanyakoreya byagarutse ku gushimangira umubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi

Iyi nama iratangira kumugaragaro kuwa kabiri tariki 04 Kamena(6) i Seoul, yitabiriwe n’abategetsi benshi b’ibihugu bya Africa barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Samia Suluhu wa Tanzania, William Ruto wa Kenya, Isaias Afwerki wa Eritrea, Abiy Ahmed wa Ethiopia, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe cyangwa Muswati III wa Eswatini n’abandi.

Korea y’Epfo, igihugu mu myaka 40 ishize cyari gifite ubukungu nk’ubwa Ghana, ubu cyatumiye aba bategetsi ba Africa bemera kwitabira kuko kimaze kugira ijambo mu bukungu n’ikoranabuhanga ku isi.

Perezida Yoon Suk Yeol wa Korea y’Epfo hamwe na Samia Suluhu wa Tanzania kuri iki cyumweru i Seoul

Intego ya Korea y’Epfo muri iyi nama na Africa ni ukubona amabuye y’agaciro hamwe no kuzamura ubucuruzi bwayo muri Africa, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.

Amabuye y’agaciro ya Africa ni ingenzi cyane ku isi mu nzego zitandukanye kuva ku gukora imodoka zikoresha amashanyarazi kugera ku nganda zikora intwaro.

Korea y’Epfo ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bitunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga riteye imbere, uruganda rwa leta yaho Samsung ni urwa mbere ku isi mu gukora ‘Semiconductors’ zizwi cyane nka ‘computer chips’ – izi zifatwa nk’umutima w’ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga.

Iki gihugu nubwo ari rutura mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, 95% by’ibikoresho by’ibanze nkenerwa gikoresha biva hanze nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu Yoon Suk Yeol.

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia na we yakiriwe na Perezida Yoon wa Korea y’Epfo

Kuva kuri cobalt na tin/étain kugera ku mabuye y’agaciro nka platinum, Africa ni yo ifite ibirombe byinshi kandi birimo amabuye menshi nkenerwa – Korea y’Epfo ifite inyungu ikomeye mu kwiyegereza Africa kurushaho.

Gusa ariko nanone nubwo bwose Africa ari ingenzi, ubucuruzi hagati ya Korea y’Epfo na Africa ni 1.9% gusa by’ubucuruzi Korea y’Epfo ikora hanze, nk’uko ibiro bya perezida wa Korea byabitangarije AFP.

Korea irashaka kuzamura n’ubucuruzi bwayo kuri iri soko rya Africa ahari abaturage miliyari 1.2, nk’uko abategetsi b’iki gihugu babivuga.

Nyuma y’inama rusange yo ku wa kabiri yo gutangiza Korea-Africa summit ya mbere, ku wa gatatu hazaba inama y’abakuru b’inganda muri Korea y’Epfo n’abakuru b’inganda zo muri Africa. Aho biteganyijwe ko bazaganira ku buryo bwo guteza imbere ubucuruzi n’imikoranire.

Mu mpera z’icyumweru gishize kandi habanje inama y’abashinzwe ububanyi n’amahanga muri Africa hamwe n’aba Korea, kuko iki gihugu kizi neza ko byose mbere na mbere bisaba kumvikana mu bya politike n’ibihugu 54 bya Africa.

Africa irashaka iki kuri Korea?

Mu gihe iki gihugu mu myaka 40 ishize cyari ku rwego rwa bimwe mu bihugu bya Africa mu bukungu, impinduka zabaye muri Korea y’Epfo ni urugero rwiza ku bihugu bya Africa.

Korea y’Epfo yarivuguruye byihuse, iva mu butegetsi bw’igitugu ihinduka demokarasi, iva mu kuba igihugu cyashegeshwe n’intambara ihinduka igihugu cya kane gikize muri Aziya.

Umwami Muswati wa Eswatini na we yageze i Seoul mu nama ya Korea-Africa summit

Africa ikeneye gukorana no kwigira ku gihugu nk’iki ubu gifite ijambo rikomeye mu bukungu n’ikoranabuhanga, ariko kandi ibihugu bya Africa buri kimwe gifite intego zacyo zihariye kuri Korea, ahanini inyungu z’ubukungu zava cyane cyane mu gucuruzanya.

Nko mu Rwanda, no mu bindi bihugu byo mu karere, imodoka zikorerwa muri Korea y’Epfo nka Hyundai na Kia, mu myaka ya vuba zatangiye kuboneka ku isoko ku bwinshi.

Korea y’Epfo yo irashaka Africa nk’isoko itarageramo cyane nk’Ubushinwa, kandi mbere yo kubigeraho igomba kubanza kubaka umubano no kugaragaza ko ibikwiye mu gufatanya mu gukemura ibibazo byugarije Afurika.

Umwe mu mishinga minini Korea y’Epfo imaze gukora muri Africa ni aho kompanyi yabo Daewoo E&C yubatse ikiraro kizwi cyane cya Kazungula Bridge ku ruzi Zambezi ubu gihuza Zambia na Botswana.

Perezida Yoon yatangaje ko ubu hari imishinga myinshi ikomeye aho Korea y’Epfo na Africa bizafatanya cyane cyane mu bikorwa remezo.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button