Uncategorized

Atabariza Gaza,Perezida Kagame yasabye amahanga gushyigikira ibiganiro by’ubuhuza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 11 Kamena 2024 yatabarije abatuye mu ntara ya Gaza muri Palestine ikomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za Israel.

Ni ubutumwa yatangiye mu nama yiga kuri iki kibazo yatumijwe n’Umwami Abdullah II Ibin al-Hussein wa Jordan, Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.

Ibitero by’ingabo za Israel byatangiye tariki ya 8 Ukwakira 2023, nyuma y’ibyo Hamas ugenzura Gaza wagabye mu majyepfo y’iki gihugu ku munsi wabanje. Intego yazo, nk’uko zibisobanura, ni ugusenya uyu mutwe zita uw’iterabwoba.

Leta ya Israel yakomeje kunengwa n’amahanga, bitewe ahanini n’uko hari ubwo ingabo zayo zirasa zititaye ku basivili. Byatumye abarenga miliyoni ebyiri bahungira mu karere ka Rafah byasaga n’aho ari ko gatekanye, ariko zakomerejeyo ibitero kuko ngo abarwanyi ba Hamas bihishe mu mpunzi.

Afurika y’Epfo yajyanye Israel mu rukiko rwa Loni, ICJ, irusaba guhagarika ibikorwa by’ingabo z’iki gihugu kuko “bigize ibyaha bya jenoside”. Rwasabye iki gihugu gufata ingamba zatuma ubuzima bw’abasivili budakomeza kuburira muri ibi bitero, no gukurikirana abasirikare bakoreye ibyaha muri Gaza.

Perezida Kagame yatangaje ko ikibazo cyo muri Gaza gikomeye cyane bitewe n’uko ubuzima bw’abaturage bukomeje gushyirwa mu byago, asaba ibihugu byose byahagarariwe muri iyi nama gufata ibyemezo byahagarika ubu bubabare bwa buri munsi.

Ibihugu birimo Qatar na Misiri bimaze igihe bigerageza guhuza Leta ya Israel na Hamas kugira ngo imirwano ihagarare, abagizwe imbohe barekurwe, abo muri Gaza na bo babone agahenge. Perezida Kagame yasabye amahanga gushyigikira uyu muhate.

Yagize ati “Turi hano ngo dushyigikire ibikorwa by’ubuhuza by’ibihugu n’imiryango itandukanye binyura mu nzira ya dipolomasi kugira ngo imirwano muri Gaza ihagarare. Mu gihe bikomeje, bigomba guhabwa agaciro kandi bigashyigikirwa kugira ngo tubone umusaruro ufatika vuba bishoboka, abana n’imiryango yabo barindwe, bave mu buzima bugoye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiye ko ibikorwaremezo nk’ibigo by’amashuri n’ibitaro ndetse n’inkambi z’impunzi byifashishwa n’abarwanyi cyangwa ngo abasirikare babigabeho ibitero, kuko ari ryo hame rusange rigenga intambara. Yasabye impande zihanganye kuzirikana ko ubumuntu ari ngombwa mu bihe nk’ibi.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ivuga ko abamaze kwicirwa muri iyi ntara kuva ingabo za Israel zatangiza ibi bitero mu Ukwakira 2023 kugeza tariki ya 9 Kamena 2024, barenze ibihumbi 37. Leta ya Israel yo ivuga ko abaturage bayo Hamas yishe ari 1200.

Perezida Kagame yasabye amahanga gushyigikira ibiganiro by’ubuhuza

igihe.com

Inkuru bijyanye

Back to top button