Andi Makuru

Kwiyamamaza: Umuntu umwe yapfuye mu mubyigano wo kwamamaza Paul Kagame

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko umuntu umwe yapfuye abandi 37 bagakomereka ubwo abantu ibihumbi basohokaga ahaberaga kwiyamamaza kw’umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Rugerero mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Ishyaka FPR rivuga ko abantu barenga ku 250,000 bashyigikiye umukandida wayo baje muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa kabiri.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ntiyatangaje amakuru arambuye ku muntu wapfuye, ivuga ko hari abantu bane bakomeretse bikomeye bajyanywe kuvurirwa mu bitaro i Kigali.

Ishyaka RPF ryasohoye ubutumwa ko ribabajwe kandi ryifatanyije “n’umuryango wabuze uwabo bitewe n’umuvundo wabaye” kuri iyo site Paul Kagame yiyamamarijeho. Rivuga kandi ko rizakurikiranira hafi abakomerekeye muri uwo muvundo.

Mu kwiyamamaza kuri iki cyumweru Paul Kagame yabwiye abaturage aho mu karere ka Rubavu ko FPR-Inkotanyi yabazaniye amajyambere, ko yabagabiye inka, ko bityo na bo bakwiye kuyitura (kuyishimira) batora abakandida bayo mu matora yo mu kwezi gutaha.

Nyuma y’iminsi ibiri yo kwiyamamaza mu gihugu haraboneka imbaraga nyinshi iri shyaka riri ku butegetsi ryashyize mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bamaze kwitabira kwiyamamaza kwahereye mu majyaruguru y’u Rwanda i Musanze ku wa gatandatu.

Abandi bakandida babiri, Philippe Mpayimana na Frank Habineza bahanganye na Paul Kagame mu matora na bo bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza, byitabirwa n’abantu bacye cyane.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ntiyatangaje icyateye umuvundo waguyemo umuntu i Rubavu, gusa yasabye abitabira kwiyamamaza “gukurikiza amabwiriza” bahabwa n’abashinzwe umutekano n’ituze by’abitabira ibi bikorwa.

Mu murenge wa Rugerero aho Umukandida wa FPR yiyamamarije hitabiriye abaturage benshi

BBC 

Inkuru bijyanye

Back to top button