Andi Makuru

Abanyarwanda ni intare ziyobowe n’Intare-Kagame umukandida wa RPF

 Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize amateka mabi ari nayo mpamvu rukwiriye kwirinda icyatuma rusubira inyuma.

Ati “Iki gihugu cyacu cyagize amateka mabi, cyanyuze muri byinshi biteye agahinda, amateka yatwambuye abacu. Abantu bagira igihe cyabo bakagenda, ariko gutwarwa n’undi muntu, ubuzima bwawe bugatwarwa n’undi muntu ntabwo ari byo. Niyo mpamvu bitantangaza ko u Rwanda rwanyuze muri biriya rwashibukamo abantu nkatwe, ni ibikwiriye guhora biranga u Rwanda.

Twagize amahirwe muri ya mpinduka y’amateka tugiramo FPR. FPR niyo, twubakire kubyo tugezeho dukomeze hanyuma ibindi bizajya biza bihite. Na bandi birirwa bavuga […] uzi ko benshi banatuvuga batatuzi. Hari uwigeze kumbaza, baranasuzugura: Arambaza ngo ‘ari ko wowe uri iki? Ngo uri Tutu cyangwa uri Hutsi? Ndamubwira nti ‘mu Rwanda ndi ibyo byose n’ibindi utavuze’. Ubwo yashakaga kumbaza ngo uri ‘Umuhutu cyangwa Umututsi’. Ndamubwira nti ‘Ndi byose ariko icyangombwa ndi Umunyarwanda’. Tube abanyarwanda dukore ibintu bizima, twiteze imbere.”

Chairman wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame, yarangije ijambo rye asaba abanyarwanda gukomeza kumushyigikira no kumugirira icyizere, bakazabigaragaza by’umwihariko tariki 15 Nyakanga 2024.

Ati “Mwabintumiyemo rero ntabwo muzabinsigamo. Ntabwo muzantererana. Ni intare ziyobowe n’intare.Twubake demokarasi, ibindi ni ukunyerera ku majyambere gusa!”

Abanyarwanda ni intare ziyobowe n’intare

 Chairman wa FPR INKOTANYI yavuze ko ari ishema kuba yarayoboye igihugu gifite abaturage na we akaba umuyobozi ukomeye.

Ati “Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira abantu indwanyi, ubwo ni abasirikare. Baravuga ngo aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama. Murumva icyo bivuze. FPR n’abanyarwanda twarabirenze, twagize ingabo z’intare ziyobowe n’Intare. Kurwana nk’intare ntabwo uba ukeneye ukuyobora w’intama ariko iyo uri intare ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo byari bikomeye, ku buryo ibiri imbere atari byo byabananira.

Ati “Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiriye kuba ruriho bitewe n’uko rwatereranwe ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka bigahora ari induru ku Rwanda.”

“Turacyafite urugendo rurerure. Ntabwo turagera aho dushaka kuba turi. Ibyiza tumaze kugeraho ntabwo bidutera kwirara ahubwo bidutera imbaraga zo kubaka ngo tugere kuri byinshi.

Intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho ntituzahindure kuba intare, intare ikomeze ari intare.

Urugamba izo ntare zirwana, ni urugamba rwa politiki, ubumwe, iterambere, ni urugamba rwa bya bindi muzi. Na bya bindi iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza.”

Paul Kagame umukandida wa FPR asuhuza imbaga nyamwinshi y’abanyakigali

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button