Andi MakuruUbutabera

Ubunoteri mu mirimo y’Abahesha b’Inkiko, kuvugurura amwe mu mategeko; bimwe mubyo basaba Minijust

Mu nama y’inteko rusange yateranyije abahesha b’Inkiko b’umwuga na Minisiteri y’Ubutabera hagamijwe kurebera hamwe bimwe mu bibangamiye umwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko n’uburyo byashakirwa umuti, Abahesha b’Inkiko b’Umwuga basabye Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ko yabemerera kuba ba noteri kugira ngo bajye borohereza abaturage kubona serivisi zose ahantu hamwe, mu gihe cyo kurangiza inyandikompesha.

Babigarutseho kuri uyu Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024, mu Nteko rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bakorera mu Rwanda, aho bunguranaga ibitekerezo na Minisiteri y’Ubutabera ku ngingo zitandukanye zirebana n’umwuga wabo.

Abahesha b’Inkiko babwiye MINIJUST ibibazo bitandukanye ariko bitsa ku kuba bataremererwa kuba baba ba Noteri ngo babifatanye n’uwo mwuga basanzwemo nyamara barize amategeko.

Uwitwa Me Mihigo Safari ukorera mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko bemerewe kuba ba noteri batanga umusanzu wabo mu kwihutisha irangizwa ry’imanza, kuko baba basanzwe bazizi neza bityo no mu kuzirangiza byaborohera.

Ati: “Urebye turi abanyamategeko twese, ari umwavoka, ari umuhesha w’inkiko ari na noteri twiganye amategeko. Umuntu abaye Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, akaba na noteri byaba na byiza kurushaho, kuko cya gihe iyo ndangiza urubanza mba nzi nyir’umutungo, mba mfite icyangombwa cye cy’ubutaka, kumukorera ihererekanya (mutation) mba numva byakoroha kurusha uko byagera kure, bikaba byatuma ata n’umwanya. Njyewe bishobora kunyorohera bikanihuta”.

Abo Bahesha b’Inkiko bavuze ko mu itegeko hatanditse ko umuhesha w’inkiko atemerewe kuba noteri, ariko ukeneye kumuba MINIJUST imusaba kubanza gusezera mu kazi k’Abahesha b’Inkiko.

Me Niyonkuru Jean Aime Perezida w’Ugaga rw’Abahesha b’Inkiko, yavuze ko nk’Urugaga nta kibazo kirimo kuba abahesha b’inkiko bakora akazi ko kurangiza imanza ndetse no kuba ba noteri.

Ashimangira ko urugaga ayoboye  ruzakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo bemererwe inshingano zo kuba Noteri.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yungirije, Mbonera Theophile, yavuze ko barimo kwiga kuri iki kibazo kikazafatwaho umwanzuro mu minsi ya vuba.

Yagize ati: “Hari itegeko rivuga bimwe mu bishobora kubuzwa, nk’amategeko dufite atuma batabyemererwa kuba ba Noteri, ariko hari ibindi biganiro byariho, bigamije kureba niba umuhesha w’inkiko yaba Noteri.

Bakivuze kuko bumva bakeneye ko byihutirwa kuba bajya muri uwo mwuga, ariko hari ibirimo kuganirwaho, igishobora kuzavamo bazakimenya birumvikana gishobora kuzaba inkuru nziza cyangwa bikaba inkuru ibasobanurira byimbitse impamvu bitakunda ko baba abahesha b’inkiko b’umwuga n’abanoteri”.

Bwana Mporanyi Theophile umunyamabanga uhoraho muri Minijust yijeje Abahesha b’Inkiko gukomeza ubuvugizi ku bibazo bagaragaje

Uretse n’iki cyifuzo, Abahesha b’Inkiko b’umwuga basabye ko iteka rigena ibihembo byabo ryavugururwa bikajyanishwa n’igihe kuko babona zimwe mu mbogamizi n’amakosa akorwa na bamwe mu bahesha b’inkiko hari ibishingiye ku kuba iri teka ritabagenera ibihembo bikwiranye n’imirimo bakoze bijyanye n’igihe.

Me MUNYAKARAGWE Aline ni umwe mu bagaragaje ibibazo birimo icy’ibihembo by’Abahesha b’Inkiko bitajyanye n’igihe
Me NIYONSHUTI IDI IBRAHIM nawe yabajije iby’amategeko aca intege Abahesha b’inkiko akaba yaba n’icyuho cya Ruswa

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwatangiye mu 2003, kugeza ubu rubarura abarugize bakabakaba 500 bakorera mu gihugu hose.

Ubwanditsi

Inkuru bijyanye

Back to top button