Andi Makuru

Kigali: Imodoka itwara abagenzi yakoze Impanuka

Imodoka ya RITCO  yavanaga abagenzi mu Karere ka Rubavu, izana abagenzi mu mujyi wa Kigali,yakoze impanuka, igonga ipoto , nayo irabirinduka.

Ibi byabaye ahagana saa kumi (16h00), zo ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, ibereye mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye UMUSEKE ko iyi modoka ya Bus yarimo abagenzi 26, ariko abakomeretse mu buryo bukomeye ari babiri.

SP Emmanuel Kayigi  yagize ati “ Abakomeretse ntabwo bakomeretse cyane, kuko imodoka yagushije urubavu, abari mu modoka bahawe ubutabazi bajyanwa kwa muganga kuri CHUK, ariko bagezeyo barataha, abakomeretse cyane ni babiri ariko bigaragara ko nabo bashobora gutaha.”

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko icyateye impanuka ari ukutaringaniza umuvuduko .

Ati “ Ni imigendere mibi iturutse kutaringaniza umuvuduko, bigaragara ko umushoferi yakase ikona, biramunanira, ahita agonga umukingo n’ipoto y’amashanyarazi.”

SP Kayigi avuga ko nta mugenzi wabuze urugingo cyangwa ngo aburire ubuzima muri iyi mpanuka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yasabye abashoferi kwitwararika, birinda ibintu byose bishobora kubarangaza.

Yongeyeho kandi ko abagenzi bakwiye kubigiramo uruhare, batanga amakuru hirindwa ko habaho impanuka.

SP Kayigi yasabye abashoferi kwirinda gukorera ku jisho.

Ati “ Ikintu cyijyanye no gucomokora speed governor, ikintu kijyanye no gukorera ku jisho, ngo hano ntihari Camera ndavuduka,hano ntihari umupolisi ndavuduka,ibyo bintu bakwiye kubyibagirwa, bakumva ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese.”

Umuseke.rw

Inkuru bijyanye

Back to top button