Imanza zisaga 2000 zarangiriye mu buhuza mu mwaka w’ubucamanza 2023/2024
Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yatangaje ko imanza 2,199 zarangiriye mu buhuza kuva tariki ya 1 Nyakanga 2023 kugeza ku ya 30 Kamena 2024, muri zo hakabamo 38 zari zifite agaciro k’asaga miliyari 7,5 Frw.
Ubu buhuza bwakozwe n’abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abahuza bigenga bari ku rutonde rw’urwego rw’ubucamanza, hagamijwe kwimakaza umuco wo gukemura amakimbirane bitabaye ngombwa ko abayafitanye baburana, kwihutisha imanza, kugabanya ibirarane mu nkiko no kunga ubumwe bw’abayafitanye.
Bigaragara ko imanza eshanu zari zararegewe urukiko rukuru zarangiriye mu buhuza. Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko zari zifite agaciro k’asaga miliyari 3,8 Frw.
Mu rukiko rw’ubucuruzi, imanza 18 zarangiriye mu buhuza zifite agaciro ka miliyari 2,5 Frw, mu Rukuru harangizwa enye zifite agaciro k’asaga miliyoni 430 Frw.
Mu rukiko rw’ubujurire harangijwe imanza eshatu zifite agaciro ka miliyoni 323 Frw, mu nkiko zisumbuye harangizwa eshatu zifite agaciro ka miliyoni 260 Frw, mu nkiko z’ibanze harangizwa eshanu za miliyoni 120 Frw.
Mutabazi yasobanuye ko bitewe n’agaciro kanini k’izi manza 38, iyo zitarangirira mu buhuza zari kumara igihe kinini mu nkiko, “bigatuma ibirarane mu nkiko bitagabanuka, hatirengagijwe n’izindi ngaruka ku baburanyi bahora mu manza harimo gutakaza umwanya, guhora mu makimbirane n’ibindi.”
Ku rundi ruhande, kuva mu Ukwakira 2022 ubwo mu Rwanda hatangizwaga uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, hakemuwe imanza 10,785 hifashishijwe ubu buryo.
Mu mezi 21 ashize, ubu buryo bwafashije mu kwihutisha imanza, gukemura no kugabanya ingaruka z’icyaha ku wagikorewe, kugabanya ibirarane by’imanza, kugabanya ubucucike mu magororero no gutahura amakuru ataramenyekana ku byaha byakozwe.
Igihe